Nyanza: Maraliya yabuze aho imenera kubera ingamba zo kuyirwanya

Abaturage bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo baravuga ko kuva batangira gutererwa umuti wica imibu kugeza ubu batakirwara Malariya ahubwo byatumye bagira ubuzima bwiza babasha gukora biteza imbere. Bahamya kandi ko gutererwa umuti bitababuza kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda zisanzwe.

Ibi babivuze ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica imibu muri aka karere, bashima uburyo uyu muti wabagiriye akamaro kanini kuko ngo mbere wasangaga barazahajwe na Malariya bagahora kwa muganga ntibabone umwanya wo gukora.

Higiro Marc utuye mu Murenge wa Ntyazo uri mu gice cy’amayaga gikunze kubamo imibu myinshi kubera ibishanga bihaba, avuga ko nta Malariya iheruka mu rugo rwe kuva batererwa umuti, mu gihe mbere mu rugo bose wasangaga barwaye.

Gutererwa umuti mu nzu ni imwe mu mpamvu ikomeye yo guhashya Malariya.

Yagize ati: « Mu rugo iwanjye wasangaga twese turwaye, umugore n’abana banjye bararembye nkajya mu kuvuza umwanya wo gukora ukabura, tugahura n’ubukene. Ariko ubu aho badutereye umuti mu nzu nta malariya iwanjye ubu n’iterambere ryarazamutse».

Nyiragafaranga Scolancia umukecuru ugeze mu zabukuru, aravuga ko n’ubwo ashaje abasha kujya mu mirima ye akihingira ibimutunga ntasabirize abikesha kugira ubuzima bwiza. Nyamara ngo mbere maraliya yari yaramuzahaje atakibasha gukora.

Abatera umuti berekeje mu baturage.

Abaturage bagaragaza ko kuba batakirwara maraliya uretse gutererwa umuti mu nzu zabo ngo bashyize n’imbaraga mu zindi ngamba zo kuyikumira zirimo gukora isuku aho batuye batema ibihuru bibakikije, basiba ibinogo by’amazi ndetse bakaryama mu nzitiramibu buri gihe.

Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko mu myaka yashize Akarere ka Nyanza kagaragaraga mu turere 10 twa mbere dufite abaturage barwaye Malaria cyane ariko kuri ubu kari muri dutanu twa nyuma.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, atanga inama n’impanuro kubagiye gutera umuti.

Ati“ Ubu Nyanza ntikigaragara mu turere twa mbere dufite malariya kuva aho dutangiriye kubaterera umuti mu gihe mbere wasangara iri muri dutanu twa mbere. Iyi ni intambwe ikomeye yatewe mu kurwanya malariya muri aka karere wongeyeho Huye na Gisagara na two ni uturere two mu ntara y’amajyepfo twari mu turere twa mbere dufite Malariya».

Dr mbituyumuremyi kandi yagarutse ku bivugwa n’abantu batandukanye ku bagore batwite n’abafite abana bato, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma badatererwa umuti kuko ngo nta ngaruka ugira kuri bo mu gihe bubahirije neza amasaha yo kwinjira mu nzu nyuma yo gutererwa umuti.

Dr Mbituyumuremyi/RBC

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko koko Malariya yagabanutse mu karere ka Nyanza ku buryo bugaragara ariko asaba abaturage kutirara bagakomeza ingamba zose zashyizweho zo kuyirwanya no kuyirinda. Asaba kandi abaturage kwemera gutererwa umuti mu byumba byose nta nakimwe gisigaye kugira ngo badakoma mu nkokora gahunda yo guhashya malariya.

Mu mwaka wa 2016 mu karere ka Nyanza habonekaga abarwayi ba Malaria bagera ku bihumbi 40 mu kwezi ariko mu mwaka wa 2020 no mu wa 2021 hasigaye haboneka abarwayi bari munsi y’ 5000 mu kwezi. Abicwa na maraliya na bo baragabanutse kuva muri uwo mwaka bava kuri 40 mu mwaka bagera ku muntu umwe mu mwaka wa 2020.

Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu Karere ka Nyanza kiri gukorwa n’abajyanama b’ubuzima. Biteganyijwe ko kizarangira tariki 1 Werurwe 2021. Hakazaterwa umuti mu ngo zose ziri muri aka karere zisaga ibihumbi 87.

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →