Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB bwatangaje kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 ko bwataye muri yombi umupadiri wo muri Kiriziya Gatolika, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.

Uyu Padiri watawe muri yombi ni uwitwa Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwase Gatolika ya Ntarabana muri Diyoseze ya Kabgayi mu Karere ka muhanga. Uyu mwana w’umuhungu nkuko RIB yabitangaje inyuze kuri Twitter yakoreraga abapadiri ubwo yakorerwaga ibikekwaho Padiri.

Ifatwa rya Padiri Habimfura ngo ryabaye kuri uyu wa Kane, afatirwa ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka nkuko uru rwego rubitangaza. Nyuma yo gufatwa yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye ari naho afungiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →