Kamonyi: Imibiri y’Abantu 2 yabonetse ahacukurwaga imirwanyasuri

Mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, Mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ahazwi nka Nyamugari, abantu barimo bacukura imirwanyasuri babonye imibiri 2 y’abantu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine yabwiye intyoza.com ko iyi mibiri yabonetse aha hantu yajyanwe ku biro by’Akagari ka Nkingo kugira ngo izashyingurwe mu irimbi rusange.

Avuga ko ku makuru bafite ari uko aba bantu atari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko ahubwo ari abahashyinguwe mu buryo busanzwe. Ati “ Ntabwo ari abazize Jenoside, ubona ko ari abantu bari bashyinguye neza”.

Gitifu Nyirandayisabye, avuga ko abaturage bafite amakuru bavuze ko aha hantu hazwi nka Nyamugari hahoze inkambi y’impunzi zaje ziturutse Kivuye, ko ndetse bigaragara ko iyi mibiri nubwo nta wabashije kumenya imyirondoro, ariko ko bayibonye ishyinguye mu myenda n’ibiringiti.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →