Bamporiki Seif wari ukuriye RNC muri Afurika y’Epfo yishwe arashwe

Umunyarwanda Abdallah Seif Bamporiki wo mu batavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda wari impunzi muri Africa y’Epfo yishwe arashwe kuri iki cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021. Bivugwa ko yari ajyanye igitanda ku mukiriya wari ukimuhamagaje ahagana ku I saa kumi n’imwe z’umugoroba I Cape Town. Ntabwo bizwi niba urupfu rwe hari isano rufitanye na Politiki.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga. Nta muntu urafatwa kugeza ubu kubera ubu bwicanyi bwabaye ejo ku cyumweru ahagana saa kumi n’imwe.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga, nawe uri mu bashinze RNC, mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

Mu 2019 Camir Nkurunziza, umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yiciwe ku muhanda I Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki, usanzwe ufite iduka ry’ibitanda, yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse anajyana na Bamporiki n’uwo bakorana nawe w’umunyarwanda mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Bahageze, umukiliya bivugwa ko yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.

Ukorana na Bamporiki wari mu ikamyoneti inyuma, yahise ahunga ajya gutabaza nk’uko Mutabazi abivuga.

Nyanga ‘township’ hazwiho kuba hamwe mu hantu haba ubugizi bwa nabi cyane muri Africa y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko hari ubwo ari ho hagize umubare munini w’abantu bishwe ku mwaka.

Bamporiki yari afite umugore n’abana batatu.

Umuvugizi w’iri shyaka avuga ko Bamporiki ari mu bayoboke batangiranye na RNC, mu myaka micye ishize nibwo yatorewe kuba ukuriye abayoboke ba RNC muri Africa y’epfo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →