Abaturage batumye ikigo cy’Abatinganyi muri Ghana gishyirwaho ingufuri

Polisi ya Ghana yafunze ikigo gitanga amakuru ajyanye n’abatinganyi cyari giherutse gufungurwa mu murwa mukuru Accra, nyuma yuko rubanda icyamaganye.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Ghana watangaje kuri Twitter uti:”Ntabwo tugishobora kugera ku hantu hatekanye hacu kandi n’umutekano wacu urimo gushyirwa ku nkeke”.

Bakomeza bati”Turasaba imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’inshuti kwamagana ibi bitero n’ibyaha by’urwango turimo guhura nabyo”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo nk’ihuriro ry’imiryango iharanira imibonano mpuzabitsina iboneye kurushaho n’indangagaciro z’umuryango, hamwe n’inama nkuru y’abasenyeri gatolika muri Ghana, yari imaze igihe isaba leta gufunga icyo kigo.

Iki kigo cyari cyafunguwe bivuye mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga (fundraising) cyitabiriwe na bamwe mu badipolomate b’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’abo mu bindi bihugu by’amahanga.

Amafoto y’ifungurwa ry’icyo kigo yari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho mu buryo butandukanye.

Ghana nkuko BBC ibitangaza, ni kimwe mu bihugu 32 byo muri Afurika bigifite amategeko ahana abatinganyi, nkuko bikubiye muri raporo ya vuba aha y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abatiganyi n’abafite imiterere y’igitsina itamenyerewe, rizwi nka ILGA, mu mpine y’Icyongereza.

Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi. Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →