• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za Francois Bozize muri Centrafrique wabohojwe

Umwanditsi
February 25, 2021

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z’iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya Leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

Minisitiri w’intebe Firmin Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi”.

“Inshuti zazo“, yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za Leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo. Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

Leta y’iki gihugu nkuko BBC ibitangaza, ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by’ibanze bijya mu murwa mukuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga”.

Tariki 17 z’uku kwezi, leta yatangaje ko “yabohoje bisesuye” umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n’utundi duce abo barwanyi.

Umuryango w’abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga