Urupfu rw’umwanditsi rwahagurukije amagana y’abigaragambya muri Bangladesh

Abantu babarirwa mu magana muri Bangladesh baramukiye mu myigaragambyo igeze ku munsi wayo wa kabiri. Iyo myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwanditsi waguye muri gereza nkuru muri icyo gihugu. Amahanga akomeje kwibaza byinshi kuri urwo rupfu.

Amatsinda y’abigaragambya yanyuze imbere ya kaminuza ya Dhaka batera hejuru bavuga amagambo yo kwamagana ubutegetsi n’uburyo bwataye muri yombi Mushtaq Ahmed n’abandi banditsi, abanyamakuru, batavuga rumwe n’ubutegetsi, n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.

Indi myigaragambyo yabaye ku ihuriro ry’abanyamakuru ku rwego rw’igihugu. Abigaragambyaga basabaga ubutegetsi gukuraho amategeko akarishye arebana n’ibyerekeye umutekano w’ikoreshwa rya internet n’imbuga nkoranyambaga.

Ayo mategeko ni yo nyirabayazana w’ifungwa rya Ahmed. Akoreshwa guhiga no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu mwaka wa 2018 ashyizweho.

Inzego z’umutekano zakozanyijeho n’abanyeshuli kuri kaminuza ya Dhaka ku wa gatanu nijoro. Polisi yavuze ko nibura abanyeshuri 30 bakomeretse.

Mushtaq Ahmed yituye hasi ahita apfira muri gereza ya Kashimpur ku wa kane mu masaha ya nimugoroba. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu nyuma yo kunenga uburyo igihugu cyitwaye mu kibazo cy’icyorezo cya Covid 19.

Uwo mugabo w’imyaka 53 nkuko VOA ibitangaza, yari azwi cyane nk’umwanditsi ukoresha uburyo bw’urwenya mu nyadiko ze. Yaregwaga gukwiza ibihuha n’ibikorwa birwanya ubutegetsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →