Muhanga: Minicom yavuze ku mbogamizi zituma nta muriro, amazi n’amashanyarazi mu cyanya cy’inganda

Nyuma yaho tubagerejeho inkuru ya ba rwiyemezamirimo binubira ko icyanya cy’inganda cya Muhanga kitagira ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasubije ko hari ibigitunganywa, ariko kandi inavuga ko nta ngengo y’imari.

Kamugisha Sam ni umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi ushinzwe iterambere ry’inganda no guteza imbere abikorera biciye mu bigo bito n’ibiciriritse yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nta ngengo y’imari ihari y’ibi bikorwa, ko babanje gufasha ibindi byanya by’inganda kwimuramo abaturage ndetse no gushyiramo bimwe mu bikorwaremezo, ariko yongeraho ko kugirango ibi bibashe kugenda neza hakenewe miliyari 26 zo gushyiramo ibi bikorwaremezo.

Yagize ati” Nibyo koko ntabwo icyanya cy’inganda cya Muhanga gitunganyije neza kugirango aba bashoramari bashaka kubaka inganda babashe kubikora. Hari ibikiri kunozwa kugirango bizarusheho kugenda neza babone n’ibyo bikorwaremezo kandi turimo kugerageza kubanza gukemura iby’ibanze birimo no kubanza kwimura abaturage”.

Yongeyeho ko iki cyanya cy’inganda cya Muhanga kizaba kiri ku buso bungana na Hegitari 63 bityo bisaba kubanza kwimura abaturage, aho kubimura ubwabyo bizatwara asaga miliyari 6 kandi nabyo bikaba bitarakorwa kuko iyi Minisiteri igitegereje ingengo y’imari izatangwa na Leta.

Kubijyanye n’igihe ibi bikorwaremezo bizaba byagereyemo, yagize ati “ Byatekerejweho ndetse binahabwa ingengo y’Imari izabigendaho, isaga miliyari 26 ariko birumvikana ko bizakorwa nyuma yo kwimura abaturage”.

Minicom yakebuye abashoramari bagura ubutaka mu cyanya cy’inganda

Uyu muyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi yavuze ko yahagaritse abashoramari bose bajyaga kugura ubutaka kuko batazi neza aho inganda zizagarukira (zoning) kugirango zibashe kubakwa hirindwa ko uruganda rukora ibyuma rwegerana n’urukora ibiryo bisanzwe, bityo bikazafasha kwereka abasha kubaka aho bakwiye gushyira ibikorwa byabo hagamijwe kwegeranya abakora ibintu bimwe bigatuma hirindwa amakimbirane hagati y’abashoramari.

Kamugisha ati” Aba bashoramari twamaze kubahagarika kuko bagura ubutaka ariko ntibazi aho ubuso bw’iki cyanya buzagaruka. Ntabwo turerekana aho inganda zizagarukira, ushobora kugura ubutaka ugasanga uruganda rwawe rutahagenewe bigatuma tugusaba kwimuka kuko uko dushaka gukora ni ukwereka inganda zikora bimwe kwegerana bikazanafasha kugabanya abagirana ibibazo kubera imyanda yava aha ikajya ahandi byaba ibitumuka cyangwa ibidatumuka”.

Muri iki cyanya ndetse no mu mbago zacyo, hashize igihe abaturage batakira ubuyobozi ko abashoramari baza kubagurira ubutaka babaha amafaranga y’intica ntikize. Bavuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze kuri iki kibazo. Hari kandi abavuga ko nyuma y’uko bitangajwe ko aha hantu hagomba gushyirwa inganda, ngo hari bamwe bihisha inyuma bakagura ubutaka n’abaturage babuhenze kugirango bo bazabugurishe ku mafaranga menshi.

Soma hano inkuru bijyanye》》》Muhanga: Bamwe mu bakorera mu cyanya cy’inganda bashobora kwigendera kubera ko nta bikorwaremezo

Iki cyanya cy’inganda kimaze kugeramo abashoramari 2 barimo uruganda rwa Seven Hills ltd rushongesha ibikoze muri Aluminium rukaba ruzakora amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu gikoni, hari kandi Mountain Ceramic ruzakora amakaro mu ibumba risanzwe riboneka mu bishanga bikikije aha hazubakwa inganda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →