• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Atlanta: Abagore b’Abanyaziya bari mu bantu umunani biciwe ahakorerwa Massage

Umwanditsi
March 17, 2021

Abantu umunani, barimo abagore bakomoka muri Aziya batari munsi ya batandatu, biciwe mu kurasana kwabereye mu nzu eshatu zikorerwamo ibyo kunanura umubiri (massage) muri leta ya Georgia muri Amerika.

Polisi yavuze ko bane biciwe ahakorerwa ‘massage’ mu gace ka Acworth kari mu nkengero y’umujyi wa Atlanta, naho abandi bane bicirwa ahantu habiri hakorerwa ‘massage’ ho mu mujyi wa Atlanta nyirizina. Nyuma yaho, Koreya y’epfo yemeje ko bane mu bapfuye bakomoka muri icyo gihugu.

Abategetsi bavuze ko nyuma yo gushakisha bataye muri yombi Robert Aaron Long w’imyaka 21, wo muri iyi leta ya Georgia, ucyekwaho kuba muri ibyo bitero byose uko ari bitatu. Bavuze ko bamusanze mu ntera igera hafi kuri 240km mu majyepfo ya Atlanta.

Nta mpamvu yateye uko kurasana ko kuri uyu wa kabiri yari yamenyekana. Ariko, ibyaha by’urwango rwibasira Abanyamerika bakomoka muri Aziya byariyongereye mu mezi macye ashize, bitijwe umurindi n’amagambo avuga ko abakomoka muri Aziya ari bo ntandaro y’ikwirakwira rya Covid-19.

Mu ijambo yagejeje ku baturage mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yamaganye “ibyaha bibi by’urwango byibasira Abanyamerika bakomoka muri Aziya bagabweho ibitero, batotejwe, bakitirirwa kandi bakagirwa ba nyirabayazana”.

Ukurasana kwa mbere nkuko BBC ibitangaza, kwabaye hafi saa kumi n’imwe z’umugoroba zaho (ni ukuvuga 21:00 GMT) ahitwa Young’s Asian Massage Parlor mu gace ka Acworth mu karere ka Cherokee.

Capt Jay Baker, umuvugizi w’ibiro bishinzwe umutekano waho, yavuze ko abantu babiri bahise bapfira aho, naho abandi batatu bajyanwa ku bitaro, aha ni ho abandi babiri bapfiriye.

Nyuma yaho yemeje ko abapfuye ari abagore babiri bakomoka muri Aziya, umuzungu w’umugore n’umuzungu w’umugabo, kandi ko umugabo ukomoka muri kimwe mu bihugu bivuga Icyespanyole yakomeretse.

Nta saha irashira ibyo bibaye, polisi yatabajwe ngo igere aho “ubujura burimo gukorerwa” hitwa Gold Spa, naho hakorerwa ‘massage’, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Atlanta.

Mu itangazo polisi yasohoye yagize iti: “Abapolisi bahageze basanze abagore batatu bapfiriye imbere mu nzu mu bigaragara ko ari ibikomere byatewe n’amasasu”.

Bakiri aho, abapolisi bahamagajwe ngo bagere mu nyubako ikorerwamo ‘massage’ iri hakurya y’umuhanda yitwa Aromatherapy Spa, bahasanga undi mugore wishwe arashwe.

Amagambo ya polisi yasubiwemo n’ikinyamakuru Atlanta Journal-Constitution ivuga ko abo bane bose bapfiriye i Atlanta ari abagore bafite inkomoko muri Aziya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga