Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Perezida Magufuri afata nk’umuvandimwe

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul nyuma y’amasaha make y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuri wa Tanzania, yanditse kuri twitter agaragaza akababaro atewe n’uru rupfu rw’uwo avuga ko uretse no kuba inshuti, ahubwo ari umuvandimwe.

Perezida Kagame, yavuze ko uruhare rwa Nyakwigendera Perezida Magufuri mu guteza imbere igihugu cye ndetse na Afurika y’Uburasirazuba bitazibagirana.

Perezida Kagame, abinyujije kuri twitter yagaragaje akababaro yatewe n’uru rupfu. Yihanganishije abo mu muryango we ndetse n’abanyatanzaniya muri rusanjye.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko uretse kuba Perezida Magufuri yari inshuti, ngo yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere ry’abaturage ba Tanzania ndetse n’iry’abatuye Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusanjye.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter.
Aha hari mu 2018 ubwo Perezida Kagame Paul yakirwaga na Perezida Magufuri mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania.

Perezida John Pombe Magufuri, byatangajwe na Visi Perezida we, Samia Suluhu ko yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’Umutima yitwa ( Atrial Fibrillation). Ni indwara ngo yari amaranye imyaka isaga 10.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →