• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ubusambanyi bukorerwa mu nzu y’inteko ya Australia bwabyukije ibyari bihishwe

Umwanditsi
March 23, 2021

Hari amashusho yagaragaje abakozi bo mu nteko ishingamategeko ya Australia bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu nzu y’inteko, ibi byatumye umwe mu bakozi bakuru yirukanwa. Byanatumye byinshi mu bitari byagashyirwe hanze bivugwa, Leta inengwa uko ibyitwaramo.

Ibi byongereye ibikorwa byo kunenga politiki “mbi” bimaze iminsi biriho muri iki gihugu kubera imigirire ya bamwe mu banyapolitiki. Amwe muri ayo mashusho yerekana uwo mukozi akorana bimwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ahicara umudepite w’umugore.

Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko ayo mashusho “ateye isoni“. Bibaye nyuma y’uko umwe mu bahoze ari abakozi atangaje uko yatinyaga kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhohoterwa bishingiye ku gitsina.

Brittany Higgins avuga ko yafashwe ku ngufu n’umukozi umukuriye mu biro mu kwezi kwa gatatu 2019, ariko akavuga ko yagize ubwoba bwo kuregera polisi.

Byahise bizamura ibindi birego byinshi, mu cyumweru gishize, abantu ibihumbi bakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore muri Australia.

Bite by’izo videwo nshya?

Zagejejwe ku bitangazamakuru n’umugabo wahoze ari umukozi wa leta, uvuga ko yari amaze kurengerwa nazo kubera ingano y’izo yakiriye.

Kimwe n’izo videwo, zafashwe mu myaka ibiri ishize, yavuze ko abantu bakoreraga imibonano mpuzabitsina mu cyumba cy’amasengesho, ndetse bazanaga abacuruza imibiri yabo mu nteko.

Uyu avuga ko hari “umuco w’abagabo bumva ko bakora icyo bashaka”.

Zavuzweho iki?

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’intebe Morrison yabwiye abanyamakuru ko “yatunguwe“, yongoreho ko “tugomba gushyira ibintu ku murongo muri iyi nzu“.

Morrison, mbere yanenzwe kuba yaranze guhura n’abigaragambya mu cyumweru gishize. Yatumiye abayoboye abigaragambya ngo bahurire mu nteko, ariko barabyanze bavuga ko batahurira na we “mu muhezo“.

Ibibazo by’uburyo leta iri gukemura iki kibazo bwongeye kwibazwaho ubwo umwe mu badepite Michelle Landry yavugaga ko “ababajwe” no kwirukanwa k’uwo mukozi.

Ariko Minisitiri Karen Andrews yabwiye abanyamakuru ko “umutimanama ntuzongera kunyemerera guceceka” imbere y’ubuhezanguni ku bitsina muri politiki ya Australia.

Ibindi birego ni ibihe?

Mbere, nkuko BBC ikomeza ibitangaza, hagiye havugwa ibirego by’ihohoterwa, kuburabuza no kujujubya bishingiye ku gitsina muri politiki y’iki gihugu, ariko ibirego bya Higgins byashyize urumuri ku ihohoterwa n’ubuhezanguni bishingiye ku gitsina.

Inkuru ya Brittany Higgins yatumye hari abandi bagore bavuga ibyo bakorewe.

Iminsi micye nyuma yo kuvuga inkuru ye mu ruhame, ibindi birego byaratanzwe, birimo n’ukuriye ubucamanza mu gihugu Christian Porter wahishuye ko yarezwe gufata umugore ku ngufu mu 1988. Uyu mugabo ahakana icyo kirego, kandi polisi yashyinguye iki kirego kubera kubura ibimenyetso.

Minisitiri w’ingabo Linda Reynolds, nawe byabaye ngombwa ko asaba imbabazi akanatanga impozamarira kuko ari we wari ukuriye Brittany Higgins mu kazi. Abanenga Leta bavuga ko igenda buhoro mu gukemura ibirego byinshi ku muco wo kwibasira abagore muri rusange bibera mu nteko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga