USA: Umugabo yishe arashe abantu 10 barimo n’umupolisi

Umugabo witwaje imbunda yishe abantu 10, barimo n’umupolisi, nyuma y’impagarara zamaze amasaha mu isoko ry’imboga ryo muri leta ya Colorado, nkuko polisi y’Amerika ibivuga.

Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Boulder, cyarangiye hari inkomere itambaye ishati icyekwaho kukigaba, ivanwa mu isoko rizwi nka King Soopers. Ukurasana kwatangajwe kurimo kuba n’ababibonye biba, guca ku rubuga rwa YouTube.

Byatangiye mu masaha ya saa munani n’igice (14h30) ku isaha yaho, ni ukuvuga ahagana saa yine n’iminota 30 z’ijoro (22h30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Uwo ukekwa yari amaze kwinjira mu iduka ricuruza imboga ahita atangira kurasa.

Nyuma y’iminota 20, polisi yo mu mujyi wa Boulder yatangaje ubutumwa kuri Twitter ivuga ko “hari umuntu urimo kurasa” ku isoko rya King Soopers riri ku muhanda wa Table Mesa. Amasaha abiri nyuma yaho, polisi yongeye kuburira abantu kwirinda kugera muri ako gace.

Ubutumwa bwa polisi bwo kuri Twitter bwongeyeho buti: “NTIMUTANGAZE ku mbuga nkoranyambaga amakuru ayo ari yo yose y’amayeri y’urugamba mushobora kubona”.

Ariko igice cy’izo mpagarara, cyafashwe kuri ‘camera’ n’umuntu wahanyuze, kigaragaza abapfuye bari hafi y’iryo duka ry’imboga.

Uwo mugabo wari ufite ‘camera’, avugira hejuru ati: “Sinzi ikintu kirimo kuba… Numvise amasasu, umuntu ari hasi. Hari umuntu urimo kurasa, mujye kure”. Humvikana amasasu ubwo yirukankaga ava mu gace iryo duka ririmo. Videwo irakomeza, ikagaragaza abapolisi bahagera bakagota (bakazenguruka) isoko.

Polisi yavuze ko nta nkeke ku mutekano wa rubanda zikiriho zijyanye n’icyo gitero cyo kuri uyu wa mbere.

Kuri Twitter, Guverineri Jared Polis wa leta ya Colorado yagize ati: “Amasengesho yanjye yifatanyije na bagenzi banjye bo muri Colorado muri iki gihe cy’akababaro n’agahinda uko dukomeza kumenya ibirenzeho ku ngano y’ubu bwicanyi”.

Perezida Joe Biden yahawe amakuru ajyanye n’iryo raswa, nkuko ibiro bye bya White House byabivuze.

Mu kwezi gushize, nkuko BBC ibitangaza, Perezida Biden yavuze ko agiye gusaba ko hashyirwaho amategeko akaze kurushaho yo kugenzura amakuru ajyanye n’igihe cyashize cy’umuntu uwo ari we wese wifuza kugura imbunda.

Polisi yitwaje intwaro yagose isoko ndetse abantu basabwa kwirinda kugera muri ako gace.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →