Umusirikare w’Ubutaliyani yafatiwe mucyuho agurisha amabanga y’igihugu cye kuri Leta y’Uburusiya

Umusirikare wo mu ngabo z’Ubutaliyani zirwanira mu mazi yatawe muri yombi ari guha inyandiko z’ibanga umusirikare mukuru w’Uburusiya, nkuko polisi ibivuga.

Abo bagabo bahagaritswe na polisi ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abasirikare (military police). Bacyekwaho ibyaha bikomeye bifitanye isano n’ubutasi ndetse n’umutekano w’igihugu.

Uwo musirikare w’Uburusiya, amakuru avuga ko yakoraga mu biro by’ubuhagarariye mu Butaliyani, biteganyijwe ko yirukanwa muri icyo gihugu.

Sergey Razov, ambasaderi w’Uburusiya mu Butaliyani, yahamagajwe i Roma na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani ngo atange ibisobanuro.

Polisi y’Ubutaliyani nkuko BBC ibitangaza yafatiranye “ubwo habaga inama yo mu ibanga hagati y’abo babiri, bafatwa ako kanya nyuma yuko umusirikare w’Ubutaliyani ahereje inyandiko agahabwa amafaranga”, nkuko itangazo ryayo ribivuga.

Urubuga rwa internet rw’ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani rutangaza ko impapuro zafatiwe mu nzu y’uwo musirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi zica amarenga ko yaba yatanze amabanga y’ingabo zihuriye mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (NATO/OTAN).

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko ibyo bishyira mu kaga umutekano w’ibihugu bihuriye muri uwo muryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →