• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Iterabwoba, Ubwicanyi no Gushimuta abaturage, bimwe mu byaha byashinjwe Rusesabagina

Umwanditsi
April 1, 2021

Ubushinjacyaha mu rukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba rwashinje Paul Rusesabagina kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi bishinjwa umutwe wa FLN ku butaka bw’U Rwanda. Yanashinjwe kandi icyaha cyo gushimuta abaturage.

Ubwo yari mu gihe cy’ibazwa, Rusesabagina ngo yemeye ko yari azi ibitero byakozwe n’uyu mutwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ariko ko atatumye abarwanyi kwica abasivili.

Mu iburanisha rya none kuwa 01 Mata 2021, Paul Rusesabagina yashinjwe atari mu rukiko, iyi ikaba yari ibaye inshuro ya kane aburanishwa adahari.

Ku cyaha cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa agomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FLN ubwo wagabaga ibitero mu majyepfo y’U Rwanda.

Havuzwe abantu 9 bishwe barimo umwe mu bayobozi b’umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Hari kandi imodoka zitwara abagenzi zatwitswe ubwo abarwanyi bazihagarikiraga mu ishyamba rya Nyungwe rwagati.

Ubushinjacyaha nkuko BBC ibitangaza, buvuga ko uregwa yabwemereye ko yari azi umugambi w’ibitero byagabwe kimwe n’abandi bari basangiye ubuyobozi bw’impuzamashyaka MRCD.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina atakwitwaza ko we ubwe atari mu ishyamba rya Nyungwe ngo ahunge ibyaha biregwa abarwanyi be kuko ari we wabahaga amabwiriza.

Ikindi ngo kuba yari umuyobozi w’impuzamashyaka yashinze uyu mutwe kandi akaba yarawuteye inkunga, ubushinjacyaha bugasanga bihagije ngo aryozwe icyaha.

Rusesabagina yarezwe n’icyaha icyo gushimuta abaturage

Aha ubushinjacyaha bwavuze abantu bakuwe mu modoka zitwara abagenzi bakajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe ku gahato ariko nyuma bakaza kurekurwa.

Hari kandi n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata bajyanywe mu ishyamba ku ngufu bikoreye ibintu byari byasahuwe n’abarwanyi.

Busobanura icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, ubushinjacyaha buvuga ko abarwanyi batwaye ku gahato imitungo y’abaturage.

Iyi irimo amatungo yashimuswe, amafaranga, ibiribwa n’ibindi byambuwe abaturage mu gace kagabwemo ibitero.

Iburanisha rya none ryashojwe ibyaha icyenda bishinjwa Rusesabagina bidahetuwe, urubanza rukaba rugomba gukomeza ku itariki ya 21 n’iya 22 z’uku kwezi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga