USA: Umupolisi yaguye mu gitero cyagabwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko-Capitol

Mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, I Washington, DC, abapolisi babiri bashinzwe umutekano ku ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo bakomeretse kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mata 2021. Ibyo byabaye ubwo umuntu yatwaye imodoka ayikubita ku bidandi bya sima bigize bariyeri yo gukumira imodoka ziza kuri iyo nyubako. Umwe muri abo bapolisi yaje kwitaba Imana aguye mu bitaro.

Amakuru atangwa na Police irinda iyo ngoro ya Capitol avuga ko ukekwa yavuye muri iyo modoka afite intwaro, ariko arafatwa. Abashinzwe umutekano babwiye ibiro ntaramakauuru Associated Press by’Abanyamerika ko uwo ukekwa yari yakomeretse cyane, ku buryo na we yaje gupfa ari mu bitaro. Ibiro bya FBI I Washington byitabajwe biza gutera inkunga ku ngoro ya Capitol.

Iyi nyubako imaze iminsi ikikijwe n’inzitiro zifasha mu kwita ku mutekano wayo kuva ibitero by’abashyigikiye uwahoze ari Perezida Donald Trump bikozwe tariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere 2021. Icyo gihe bageragezaga kubuza abadepite n‘abasenateri kubarura no kwemeza amajwi yatanzwe na koleji y’itora yemeje Joe Biden nka perezida w’Amerika.

Uruzintiro ry’inyuma nkuko VOA ibitangaza, rwakuweho muri iki cyumweru dusoza, n’ubwo hari urundi ruzitiro rw’imbere rukiriho rutuma umuntu atakwinjira aho iyo ngoro yubatse uko yishakiye. Ubu hari abasirikari ba za reta batageze ku bihumbi 2,200 bafasha abapolisi kwita ku mutekano w’iyo ngoro kuva yagabwaho ibitero. Muri iki gihe abenshi mu badepite n’abasenateri bari mu kiruhuko muri za reta zabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →