Bomboribombori mu muryango siyo twifuza, umuturage akwiye kumenya amategeko-Me Kanyarushoke

Me Kanyarushoke Juvens, umukozi w’umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubufasha mu by’amategeko ku buntu, avuga ko mu muryango Nyarwanda hadakwiye kuba hacyumvikana bomboribombori ishingiye ku nyungu z’umuntu ku giti cye. Ahamya ko mu rugo buri wese akwiye guhagarara mu nshingano ze, ko kandi Umugore n’umugabo bose bataba abayobozi mu rugo.

Me Kanyarushoke, avuga ko mu muryango umugabo n’umugore banganya inshingano, ariko ko nkuko iyo bari imbere y’amategeko basezerana uko bagomba gucunga umutungo wabo, ari nako bakwiye kuhava buri umwe azi uzaba umutware w’urugo kuko ngo nta bihanga bibiri mu Nkono.

Mu biganiro byahuje abanditsi b’irangamimere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, ndetse na ba Gitifu b’Utugari mu karere ka Kamonyi, bavuga ku itegeko ry’Abantu n’Umuryango rivuguruye riha umugabo n’umugore inshingano zingana, byagaragaye ko nta bihanga 2 mu nkono, ko ahubwo abasezerana kubana bakwiye kugira uko bava imbere y’amategeko bumvikanye uzaba umutware w’Urugo.

Me Kanyarushoke agira ati“ Bomboribombori ntabwo aribyo twifuza muri uyu munsi, turagira ngo umuturage amenye amategeko. Twagira ngo umuturage atagira ngo ni ukwihambira ku bibazo, kuko n’iyo byanze wenda wabatandukanya umwe akaba ukwe ariko tukarengera umunyarwada aho kugira ngo tumubure”.

Akomeza avuga ko abashakanye aho bagiye, badakwiye gutaha ntacyo bavuze ku bijyanye n’umuryango. Bikebure, biyibutse ko inshingano zingana mu muryango, ko ariko uko byagenda kose hagomba kuba umutware w’umuryango n’ubwo inshingano baba bazinganya mu rugo. Ati“ Iyo Basezeranye bihitiramo uzafata inshingano z’umuyobozi w’urugo, ashobora kuba umugabo cyangwa bagahitamo Umugore”.

Me Kanyarushoke, avuga ko umugore n’umugabo aribo ubwabo bakwiye kwihitiramo ukwiye kuba umutware w’urugo kuko ngo ahari abantu barenze umwe cyangwa 2 hagomba kuba umutware. Nkuko bahitamo imicungire y’umutungo wabo ngo ni nako bakwiye guhitamo uzaba umutware w’urugo.

Me Karake Kaneziyusi umwarimu muri Kaminuza akaba n’umunyamategeko mu rugaga rw’abavoka, ashimangira ko mu muryango byanze bikunze haba ukwiye kuba umutware wawo.

Me Karake

Ati “ Iyo abantu barenze umwe byanze bikunze hagomba kubaho umuyobozi, mubintu ibyo aribyo byose hagomba shefu, umugabo cyangwa umugore, ubwose nta gasigane kazamo? Ibyo byazanywe na Jenda( Gender), nkuko abantu bagiye gushyingiranwa bihitiramo uburyo bazabana, nsanga muri kwa gukitamo bagombye no guhitamo uzaba umuyobozi bikaba bizwi nabyo wenda bikaba byashobora guhinduka niba wenda umuntu yitwaye nabi undi akajyaho ariko ntuvuge ngo abantu bose icyarimwe”.

Akomeza ati” Ntabwo bishoboka ko ikirenge cy’imbere n’icy’inyuma bishingurira icyarimwe, ni nako bidashoboka ko urugo rwayoborwa n’abantu babiri”. Akomeza avuga ko mu gusezerana umugore n’umugabo bakwiye guhitamo bikanandikwa.

Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika avuga ko ababiri babana aribo bakwiye kumenya ibibazo byabo. Ashimangira ko aho bananiwe burya nta wundi wahabasha kuko ibije nyuma kuri buri ruhande buri umwe abijyana ukwe.

Gitifu Umugiraneza.

Ati” Ugize Imana ukagira umujyanama nyamujyanama ntako bisa, ariko mu muryango hagati y’umugabo n’umugore ibyinshi byabo biba ari ibanga, biba ari umwihariko wabo. Mugifite wa mutima wo gukomeranaho muhita mubiha umurongo, impamvu muba mwananiranwe muri babiri ni uko haba harimo umwe ushaka gushyiramo amananiza. Mubashakanye ni amabanga, ni umwihariko, ni ubuzima bwite bw’abantu, iyo abantu bagiye kwinjira mu buzima ngo urugo muruyobora mute biba byabangamye”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →