• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
10/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
10/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
10/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

DR Congo: Miliyoni zisaga 27 z’abaturage zugarijwe n’ibura ry’ibiribwa

Umwanditsi
April 7, 2021

Amashami abiri y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) avuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, asaba ubundi bufasha bwihuse mu guhangana n’aya makuba.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) n’irishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) avuga ko nta na rimwe mbere ibintu byari byarigeze bimera nabi gutya muri iki gihugu.

Aya mashami avuga ko ubu abaturage ba DR Congo barenga miliyoni 27 bacyeneye byihutirwa imfashanyo y’ibiribwa. Aba ni bo ba mbere benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi bacyeneye ibiribwa, nkuko PAM na FAO babivuga.

Aya mashami ya ONU yombi, avuga ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero kirenze, avuga kandi ko DR Congo ikwiye kugira ubushobozi bwo kugaburira abaturage bayo no gusagurira isoko ry’amahanga.

Umutekano mucye ni impamvu y’ingenzi itera ibura ry’ibiribwa, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe y’inyeshyamba ibarirwa mu macumi ikunze kugaba ibitero bigwamo abantu.

Nkuko PAM na FAO babivuga, ibintu binameze nabi mu ntara zo hagati mu gihugu zirimo nka Kasaï, aha naho harangwa umutekano mucye. Aya mashami ya ONU nkuko BBC ibitangaza, avuga ko icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu byahuhuye kurushaho iki kibazo cy’ibura ry’ibirirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga