• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ubufaransa bwafunguye ibyari amabanga akomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Umwanditsi
April 8, 2021

Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwaraye bufunguriye rubanda ubushyinguranyandiko (archives) bw’ingenzi bwo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni nyuma y’imyaka 27 jenoside ibaye. Raporo iheruka gushyikirizwa Perezida Macro ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yashimwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri ubwo bubiko bw’amakuru bwashyizwe ahagaragara, harimo ubw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’uwari Minisitiri w’intebe Édouard Balladur, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida w’Ubufaransa ribivuga.

Mu 2019 ni bwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’inzobere ngo karebe uruhare ruregwa Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Izo nzobere, zirimo n’abanyamateka, zafunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga.

Raporo ako kanama katangaje ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2021, ivuga ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Ivuga ko hari “uruhurirane rw’uruhare ruremereye” rwa leta y’Ubufaransa, gusa ihakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Iyo raporo y’impapuro 1,200 yahawe Perezida Macron nkuko BBC ibitangaza, ivuga kandi kwijandika kwa politiki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Yanzura ko “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe…”, nk’uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.

“Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n’umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza”, nkuko bivugwa muri iyo raporo.

Ikomeza igira iti: “Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko.”

‘Intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye‘

Ubwo kuri uyu wa gatatu yatangizaga igihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 27, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagarutse kuri iyo raporo, yitiriwe umunyamateka Vincent Duclert, avuga ko u Rwanda “ruyishimiye”.

Yagize ati: “… Perezida Mitterand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze, kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa ko Ubufaransa bukomeza kurinda inyungu za politiki zabwo. Nuko rero ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za politiki”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo raporo ari “intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe uko ibintu byabaye”. Yongeyeho ko igaragaza ko “hari ubushake mu buyobozi bw’Ubufaransa bashaka kugana imbere bashingiye ku byabaye. Ibyo turabishima, tuzasaba ko iyo raporo itugeraho”.

Leta y’u Rwanda nayo yakoresheje raporo ku ruhare ishinja leta y’Ubufaransa muri jenoside, Perezida Kagame yavuze ko izasohoka muri uku kwezi kwa kane nko mu byumweru bibiri.

Soma hano indi nkuru bisa:Raporo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe Perezida Macron

Munyaheza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga