Perezida wa Uganda n’uwa Tanzania basinye amasezerano aganisha ku gucukura Peterori na Gaz

Umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Samia Suluhu, uyobora Tanzania bashyize umukono ku masezerano atatu y’ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw’ubucukuzi bw’ibitoro/Peterori na gaz (gas). Ni mu ruzinduko rwa mbere rwo mu mahanga rwa Perezida Samia Suluhu Hassan wakiriwe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni.

Aya masezerano hagati ya Leta zombi, ni amasezerano na kompanyi zifitemo imigabane ndetse n’ajyanye n’ubwikorezi n’imisoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y’uburasirazuba unyuramo Peteroli idatunganyije.

Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro/peterori ya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y’Ubuhinde.

Uyu muyoboro w’agaciro ka Miliyari 3.5 z’amadolari ya Amerika numara kubakwa nkuko BBC ibitangaza, uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.

Icyemezo cya nyuma cy’ishoramari cyo kwiyemeza gutanga amafaranga kizafatwa n’ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z’ubucukuzi bw’ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n’inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

Ariko, uyu mushinga w’uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n’ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw’ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo ku tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw’ibitoro ifite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →