Inkongi y’umuriro wadutse ku kigo cy’ishuri muri Niger wahitanye abana babarirwa muri 20

Abana batari munsi ya 20 bapfuye nyuma yuko baheze mu muriro wibasiye ishuri ryo mu murwa mukuru Niamey wa Niger. Iyi nkongi yibasiye cyane amashuri ya Nyakatsi, abana bibasiwe cyane ni abiga mu mashuri y’incuke.

Uyu muriro watangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa ku wa kabiri ubwo abanyeshuri bari barimo kwiga. Benshi mu bapfuye bari mu mashuri asakaje ibyatsi.
Indimi z’umuriro zafunze umuryango wo ku irembo w’iryo shuri.

Byatumye benshi mu banyeshuri bahunga iyo nkongi y’umuriro banyuze hejuru y’urukuta, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo mu ishyirahamwe ry’abarimu.

Benshi mu batashoboye guhunga uwo muriro bari barimo kwigira mu gice cyigisha abana b’incuke kuri iryo shuri, nkuko abategetsi babivuze. Iryo shuri ribanza rya leta rikomatanye n’iry’incuke, riri mu karere ka Pays-Bas ko mu mujyi wa Niamey.

Ryubatse mu ruvange rw’inzu z’amatafari n’inzu z’ibyatsi, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Tchima Illa Issoufou uriyo ukora mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa.

Ibyumba by’amashuri 28 bisakaje ibyatsi byose hamwe byahiye birakongoka ndetse n’ibindi byumba 30 byubakishije ibikoresho bikomeye nabyo byangiritse, nkuko Illa Issoufou akomeza abivuga.

Ababyeyi bafite abana bapfiriye muri uwo muriro bateraniye ku ishuri.

Ibyumba by’ishuri bisakajwe ibyatsi akenshi byubakwa nk’uburyo bwo kunganira iyo ibyumba by’ishuri byubakishijwe amatafari bidahagije.

Umugabo wapfushije umuhungu we w’imyaka itandatu muri uwo muriro, yashishikarije leta kubaka amashuri atanga umutekano ku bana. Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza by’Imana, mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza bya leta”.

Akomeza ati” Twatakaje abana 20 mu isegonda imwe – tugomba gusaba leta kuvuga ko amashuri ya nyakatsi adakwiye kugira ahandi hantu aho ari ho hose aba mu gihugu”.

Sidi Mohamed ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro yabwiye televiziyo ya leta ko abazimya inkongi bahageze vuba, ariko “ingufu z’umuririo zari nyinshi cyane”, nkuko yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ababyeyi bari bategerereje ku ishuri ribanza rya Pays-Bas kuri uyu wa gatatu mu gitondo, ngo bamenye uko gahunda yo gushyingura abana babo iteye, nkuko umunyamakuru wa BBC abivuga.
Ubusanzwe gushyingura ku bo mu idini rya Islam bikorwa mu masaha atarenze 24 nyuma y’urupfu.

Mounkaila Halidou, wo mu ishyirahamwe ry’abarimu, yavuze ko kuri iryo shuri hari hari abanyeshuri hafi 800. Yagize ati: “Abapfuye ahanini ni abo mu gice cy’incuke”. Ntabwo biramenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Ababyeyi bamwe basabye leta guca amashuri ya nyakatsi.

Niger ni cyo gihugu cya mbere gicyennye cyane ku isi, nkuko bigaragazwa n’urutonde rwa ONU rw’iterambere rwakorewe ku bihugu 189.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →