Raporo Duclet, igisubizo kizafasha mu kuregera indishyi no gukurikirana abakoze Jenoside bari mu Bufaransa

Iyo urebye mu mategeko mpuzamahanga, ay’Ubufaransa n’ay’u Rwanda ; havuga ko “Gukingira ikibaba umunyacyaha byitwa ubufatanyacyaha. Imwe mu miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside isanga Raporo ya Duclert yashingirwaho haregerwa indishyi, hakanakurikiranwa abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa.

Iyi Raporo ya Duclert ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza imyitwarire y’icyo gihugu mu gihe cya Jenoside nubwo iterura ngo ihamye ko ari uruhare rutaziguye.

Ihuriro mpuzamahanga rikora ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), risanga akamaro kayo ari uko abakekwaho Jenoside batazongera kwumva ko bafite amahoro bakingiwe ikibaba.

Umuyobozi wa RESIRG, Deo Mazina avuga ko uyu ari umuryango bakinguye ku washaka kuregera indishyi cyangwa gukurikirana abakoze Jenoside bariyo. Ati, « Ubu badufunguriye umuryango wo kuba twashora urubanza civiles dusaba indishyi. Ibiri muri raporo ni ibintu umuntu yaheraho arega kuko binanditse. Akanerekana ko gukomeza gucumbikira no gukingira ikibaba abagénocidaires, bigaragara ko ari za résponsabilités zigikomeza ».

Ku ruhande rwa CPCR, Alain Gauthier we nta cyizere gifatika afitiye iyi raporo, ngo usibye Laurent SERUBUGA na Agatha KANZIGA bavuzwe na Duclert. Aba kuri we ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja. Ati, “Keretse ibiro bya Perezida na Minisiteri y’Ubutabera byongeye imbaraga mu kubahiriza ibyo badasiba kwemera, bakanongera ingengo y’imari yagenewe guhangana n’ibyaha byibasiye inyoko muntu”.

Ibi bishimangirwa n’umunyamategeko Gisagara Richard uba mu Bufaransa, na we ushingira icyizere cye ku mvugo za Perezida Macron kurusha raporo ya Komisiyo. Agira ati, “Raporo nta kidasanzwe izahindura, ahubwo ibyo Perezida Macron azemera nyuma ya raporo nibyo bifite agaciro. Mbere yari yarasezeranije ko azongera imbaraga inzego zibishinzwe, akaziha abakozi n’ingengo y’imari ihagije, byatuma akazi kihutishwa”.

Aha aba avuga amadosiye y’abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa: kubashakisha aho baherereye, kubakoraho iperereza, kubashyikiriza inkiko no kubaburanisha.

Icyo ashima ni ukuba raporo yaramenyekanye mu itangazamakuru, ati, “Kandi uko abantu babimenya ari benshi, bituma biyumvisha ko Jenoside yakorewe abatutsi ari ikibazo cy’isi yose, n’abafaransa barimo. Ibyo rero byatuma inzego zibishinzwe zibyitaho, bikaba byatuma amadosiye yihutishwa”.

Komisiyo ya Duclert ivuga ko mu ruhare rw’abafaransa harimo kuba yarateye inkunga Leta ibona ko itegura Jenoside, kuba yarahungishije ikanatanga ubuhungiro, ndetse ikanakomeza kubarinda no kubakingira ikibaba ngo batagezwa imbere y’Ubutabera.

Ibi nibyo CPCR imaze imyaka 20 iharanira, ko « Abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakaba batengamaye mu Bufaransa bashyikirizwa inkiko ». Gusa ku bijyanye n’indishyi, zinabonetse zahabwa abarokotse bari mu bihugu by’uburayi, abari mu Rwanda byabasaba kuziregera aho bari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →