• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
20/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
20/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
20/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Kamonyi-Runda: Bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo

Umwanditsi
April 16, 2021

Ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Mata 2021 ku i saa cyenda zirenga, Umurenge wa Runda wibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye na bamwe mu bahagarariye abandi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Ni umuhango ubusanzwe wajyaga ubimburirwa n’urugendo rwakorwaga hazirikanwa inzira y’umusaraba yanyujijwemo Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko kubera ko Kwibuka ku nshuro ya 27 byahuriranye n’icyorezo cya Coronavirus, nta rugendo rwabaye, ahubwo abari bateganijwe bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo.

Itsinda rya bamwe mu bayobozi mu Murenge, Akarere ndetse n’abandi bantu bacye bahagarariye abandi, bahuriye ku ruzi rwa Nyabarongo bafata umunota wo kwibuka, bakora isengesho, bibukiranya amateka y’inzira y’umusaraba abishwe banyujijwemo, hanyuma bashyira indabo mu ruzi nko kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bajugunywe muri uru ruzi ubwo bicwaga.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe wari umushyitsi mukuru, hari uhagarariye Polisi/DPC, hari uhagarariye RIB/DCI Kamonyi, hamwe n’abahagarariye izindi nzego mu Murenge n’Akarere. Kwibuka byakozwe mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uwamahoro Prisca/Vice Mayor

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga