Muhanga: Ikipe ya As Muhanga iravuga ko yiteguye neza imikino iyitegereje

Umutoza w’Ikipe ya As Muhanga, Nduwantare Ismael aratangaza ko yifuza gukina imikino 2 ya gicuti ndetse bikunze bakaba bayikina hagati ya Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport. Yemeza ko bameze neza kandi biteguye guhangana n’amakipe barikumwe mu itsinda rya mbere.

Ibi, uyu mutoza yabitangarije intyoza.com kuri uyu wa 21 Mata 2021 arangije imyitozo kuri sitade y’akarere ka Muhanga iherereye mu mujyi wa Muhanga. Yagize ati” Nibyo tumaze amezi 4 tutari kumwe, ariko nabahaga ibyo bagomba gukora kandi murabona ko bameze neza cyane. Ntabwo bigoranye n’abagize umubyibuho bameze neza bagarutse ku murongo kandi tubitezeho kudufasha kuko maze kugera ku mwitozo wa 11 ngomba guha abakinnyi banjye muri rusange”.

Yongeyeho ati” Turikumwe n’amakipe nayo yiteguye ndetse arimo gukina imikino ya gicuti ariko natwe turimo kuyiteganya nubwo bidahise bikunda ko tuyibona, ariko hari iyo tuzakina mu mpera z’iki cyumweru izadufasha kureba abakinnyi dufite niba bazabasha kuduha intsinzi kuko natwe niyo dukeneye kuko irushanwa rizakinwa igihe gito kandi buri kipe irashaka intsinzi”.

Yakomoje ku makipe barikumwe mu itsinda rimwe

Nduwantare Ismael yavuze ko imikino yose bazakina izaba isa, ko badateze kwitegura ko ikipe iyi niyi yoroshye, bityo bazashakisha uko bitwara neza bakabona intsinzi bagashimisha abakunzi b’iyi kipe ndetse bakerekana umukino mwiza utanga amanota.

Yagize ati” Turimo kwitegura kandi twebwe imikino yose kimwe, kuko dushaka kuyibonamo amanota ariko na none turifuza gukina umukino ushimisha abakunda umupira w’amaguru harimo abafana bacu, ariko ukazatanga amanota kuko uko tuzakina kuri imwe niko tuzanakina ku yindi”.

Capitain w’ikipe ya As Muhanga, Hakundukize Adolphe yavuze ko mu biganiro bagirana n’abatoza bose bafite intego imwe yo gutsinda bakabona amanota kandi bazitanga bagashimisha abakunzi b’iyi kipe nkuko bagiye babashimisha mu bihe byatambutse.

Iyi kipe ya As Muhanga irateganya gukina imikino ya Gicuti irimo uzabahuza na Kiyovu sport ndetse na Mukura Victory sport nubwo amatariki ataramenyekana. Bavuga ko nta bibazo bidasanzwe ikipe ifite, uretse umukinnyi Nizigiyimana Junior ukina hagati mu kibuga wabazwe mu ivi, aho nawe yatangiye gukora agendeye ku byo muganga yamusabye gukora.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →