Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza uyu munsi tariki 21 Mata 2021 ni isabukuru ye y’imyaka 95, ariko yizihiza isabukuru kabiri mu mwaka. Ni umuco uhera mu 1748 bigamije kuyishimira igihe ikirere kiba ari cyiza ku buryo haba ibirori bikomeye bibera hanze.
Umwamikazi agira iminsi ibiri y’isabukuru, uwa nyawo ni tariki 21 z’ukwa kane, kuko yavutse tariki 21 Mata 1926, n’umunsi w’ibirori by’igihugu by’isabukuru ye, kuwa gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa gatandatu.
Kuki ibirori bitaba ku munsi nyawo?
Umuco w’isabukuru kabiri mu mwaka ku bami cyangwa abamikazi b’Ubwongereza watangiye mu myaka irenga 250 ishize utangijwe n’Umwami George II mu 1748.
Yari yaravutse mu kwezi kwa 11, ukwezi bizwi ko mu Bwongereza haba hari ikirere kibi.
Umwami George yashakaga ko haba ibirori bikomeye birimo na rubanda, ariko ukwa 11 si ibihe byiza byo kubikora.
Uwo mwami yategetse ko ibirori by’isabukuru ye ku rwego rw’igihugu bizabera rimwe n’akarasisi ka gisirikare mu mpeshyi, aho ikirere baba bizeye ko ari cyiza.
Kuva ubwo niho hatangiye umuco wo kwizihiza ku rwego rw’igihugu isabukuru y’Umwami cyangwa Umwamikazi w’Ubwongereza mu mpeshyi!
Bitavanyeho n’isabukuru nyayo y’umunsi yavutseho.
Ni ibiki biranga isabukuru ye?
Umwamikazi Elizabeth ubusanzwe ku isabukuru ye aba ari kumwe n’umuryango we.
Ubusanzwe haba kurasa imizinga 41 mu busitani bwitwa Hyde Park, imizinga 21 mu busitani bwa Windsor Great Park n’imizinga 62 ku munara wa Tower of London.
Ibyo byose uyu munsi byasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus.
Ibirori by’iwe mu rugo nabyo nkuko BBC ibitangaza, biraba bitoya kuko Umwamikazi n’abo mu muryango we bakiri mu kiriyo nyuma y’urupfu rw’umugabo we Igikomangoma Philip wapfuye ku myaka 99.
Ibirori by’akarasisi ka gisirikare bizwi nka Trooping the Colour byo kwizihiza ku rwego rw’igihugu iyi sabukuru ubundi biba mu kwezi kwa gatandatu, uyu mwaka nabwo ntabwo bizaba.
Ku mwamikazi Elizabeth II, ni inshuro ya gatatu gusa mu bwami amazeho imyaka 67 ibi birori n’akarasisi bitabayeho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com