Uburusiya bugiye kubaka ikigo gitunganya ingufu za Nicleyere mu Burundi

Leta y’U Burundi n’iy’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mugambi wo gukoresha mu nzira y’amahoro ingufu za Nucleaire.

Ikigo cya Leta y’Uburusiya ROSATOM gishinzwe iby’ingufu za nucleaire kimenyesha ko ku ruhande rw’Uburusiya aya masezerano yashyizweho umukono na Nikolai Spassky, uwungirije umukuru w’icyo kigo. Ni mu gihe ku ruhande rw’Uburundi, uwayashyizeho umukono ari Minisitiri Abraham Uwizeye, ufite mu nshingano ibijyanye n’amazi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano niyo ya mbere mu mugambi wo gukoresha mu buryo bw’amahoro bene izo ngufu hagati y’Uburundi n’Uburusiya.

Uburundi bubaye ikindi gihugu gishyashya mu karere kigiranye amasezerano nk’aya na ROSATOM inyuma y’u Rwanda na Uganda mu 2019.

U Rwanda rwumvikanye n’ico kigo kubaka ikigo cy’ibijyanye n’izi ngufu, kandi umwaka ushize Leta y’u Rwanda yashizeho ‘urwego rushinzwe ingufu za atomike’, ibyo ishyaka Green Party of Rwanda ryavuze ko ribona bidakenewe.

Uretse ugufashanya hagati y’Uburusiya n’ibihugu bya Afrika, iki gihugu ni n’umucuruzi ukomeye w’ibirwanisho/intwaro ku bihugu bya Afrika, nubwo byinshi kibigurisha muri Asia.

Hagati ya 2014 – 2018 nkuko BBC ibitangaza, umugabane wa Afrika, havuyemo Misiri – waguze 17% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →