Mu Mudugudu wa Gisizi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Mata 2021 ku masaha ya nyuma ya saa sita, hafatiwe abantu babiri bafite Moto bifashishije mu gutwara ikiyobyabwenge cy’urumogi bivugwa ko bahawe n’abantu hakurya ya Nyabarongo ku gice cy’Akarere ka Gakenke.
Abafashwe ni uwitwa Niyonkuru Regis w’imyaka 25 y’amavuko ndetse na Sibwobugaruka Elias w’imyaka 36 y’amavuko. Bombi, bari batwaye urumogi kuri Moto ifite Pulaki RC 674J, bifashishaga batwara urumogi.
Urumogi bafatanwe rungana n’ikiro kimwe n’utubule twarwo 60. Bivugwa ko bari barujyanye mu Murenge wa Musambira ari naho bakomoka. Gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe na Mudugudu bituma urwego rwa Polisi rutegura igikorwa cyo kubata muri yombi.
Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko iyi moto bari batwaye nta cyangombwa na kimwe cyayo bari bafite. Gusa ngo basanzwe bayitwara bayitijwe kuko ubu ngo bwari bubaye ku nshuro ya kabiri bajya i Kayenzi gufata urumogi, aho bajyaga kuri Nyabarongo bakaruhabwa n’abantu baturukaga mu karere ka Gakenke. Aba bafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe, bahise bashyikirizwa RIB sitasiyo ya Kayenzi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com