• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
16/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
16/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
16/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel

Kigali: Umuraperi Jay Polly muri 12 bafatiwe mu birori byarimo urumogi n’imiti itera ubushyuhe mu mubiri

Umwanditsi
April 25, 2021

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Mata 2021, yerekanye abantu 12 barimo umuraperi Tuyishime Joshua( uzwi nka Jay Polly), barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bari mu birori i Kibagabaga mu rugo rw’uyu Jay Polly. Ubwo berekwaga itangazamakuru, Polisi ivuga ko bafatwa barimo no kunywa urumogi banafite imiti itera akabaraga umubiri mu gutera akabariro.

Muri aba 12 Polisi yerekanye ku cyicaro cyayo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, harimo n’ab’igitsina Gore batari bake ugereranije n’abatawe muri yombi bose.

Uretse urumogi bafatanwe, iyi miti itera akanyabugabo mu gutera akabariro bafatanwe izwi ku zina rya “Puturi”. Mu batawe muri yombi, harimo n’umuganga bivugwa ko yahaye umwe muri bo icyangombwa gihimbano cy’uko yipimishije Covid-19.

Uyu muganga wafashwe, ari mu itsinda ryabonye ku ikubitiro umurwayi wa mbere wa Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe umwaka ushize wa 2020. Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye, ko yakoze ibishoboka byose ngo arwanye Covid-19 ariko akaba aguye mu makosa nk’ayo yafatiwemo.

Ni mu gihe Umuraperi Jay Polly nkuko igihe kibitangaza, yavuze ko ibyabaye iwe nta ruhare yabigizemo ngo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki. Avuga ko hari abantu bo muri Tanzania na America bari baje kumuha ikiraka cyo kwamamaza, amaze kuvugana nabo ajya muri Studio asize murumuna we mu rugo, hanyuma mu kugaruka ahasanga abantu benshi atazi. Ibijyanye n’urumogo na Puturi avuga ko nawe nta makuru abifiteho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yongeye kwibutsa buri munyarwanda wese ko akwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5834 Posts

Politiki

4085 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga