Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yibukije Igisirikre kuba maso, ko umwanzi atari kure

Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi ubwo yatangizaga umwaka w’ishuri ry’Igisirikare-ISCAM kuri uyu wa Gatanu ushize, yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yava hose.  Yababwiye ko umwanzi atari kure.

Perezida Ndayishimiye, nk’umukuru w’Igihugu asanga Igisirikare gikwiye guhora cyiteguye kurwanya umwanzi umwanya uwo ariwo wose ntaho kibogamiye. Igihe yarimo atangiza umwaka w’ishuri 2020-2021, muri Kaminuza ya Gisirikare ISCAM, Perezida Ndayishimiye yongeyeho ko n’”ubu umwanzi atari kure”, asaba kuba maso.

Umukuru w’Igihugu, yibukije Igisirikare ko gikwiye kwirinda abanyepolitiki babata mu bibazo nk’uko byabaye mu bihe byashize mu gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu. Yabasabye kumvira inama n’impanuro z’abakuru.

Muri ibyo birori, Umukuru w’Ibiro bikuru bya Gisirikare, Prime Niyongabo yemereye umukuru w’Igihugu guhora amuyobora, kandi ko agiye guhora abishishikariza abasirikare ayoboye.

Minisitiri w”ingabo, Alain Tribert Mutabazi yasabye ingabo kuba maso bagakingira imbibe z’Igihugu. Muri ibi birori byo gutangiza umwaka w’ishuri rya Gisirikare no guha impamyabushobozi abarangije muri iyo Kaminuza, abatagetsi batandukanye bashimiye ingabo ko zirinze igihugu mu myaka itanu ishize, aho hari abo bise ko bahemutse bashatse guta Igihugu mu makuba.

Mu kwizihiza ibi birori, hari abasirikare bahawe amashimwe cyangwa se ibihembo, barimo umuyobozi wa ISCAM Colonel Gaspard Baratuza, aho yashimiwe ko basubije ibintu mu buryo, bakagarura n’abasirikare yemeje ko bari bataye umurongo mu gushaka guhirikka inzego mu mwaka wa 2015.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →