• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ingabo z’Igihugu zasubiranyemo zipfa Manda ya Perezida muri Somalia

Umwanditsi
April 26, 2021

Imirwano yatangiye kuri iki cyumweru tariki 25 Mata 2021 mu murwa mukuru Mogadishu, hagati y’ibice byacitse mu bashinzwe umutekano n’ingabo. Amakuru aravuga ko humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye zarasirwaga hafi y’urugo rwa perezida.

Imwe mu mitwe y’ingabo ishyigikiye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed mu gihe iyindi iri kumurwanya. Mu cyumweru gishize Perezida Mohamed, uzwi kandi nka Farmajo, mu buryo butavugwaho rumwe yemeje kongera manda ye ho imyaka ibiri, aho Manda ye ubusanzwe yarangiye mu kwezi kwa kabiri.

Ibi byanenzwe cyane n’umuryango mpuzamahanga harimo ONU n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa. Amakuru ava i Mogadishu avuga ko ku cyumweru hatangiye imirwano mito mito ariko igahita ihinduka imirwamo ikomeye ndetse igakwira no mu mujyi hagati.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko imirwano ishyamiranyije ingabo zishyigikiye guverinoma n’imitwe y’ingabo ishyigikiye uruhande rutavugarumwe nayo, gusa na bamwe mu bahinza n’abakuriye amoko baravugwa muri iyi mirwano. Ntiharamenyekana neza niba hari abaguye muri iyi mirwano.

Caasimada Online, urubuga rw’amakuru rwigenga, ruvuga ko abigaragambya bamagana leta bagiye mu mihanda, bagatwika amapine, ndetse ingabo zagumutse zigenzura ibice by’amajyaruguru ya Mogadishu.

Imwe mu mitwe y’ingabo biravugwa ko ishyigikiye abanyapolitiki batavugarumwe na leta.

Abigaragambya bivugwa ko baririmbaga ngo: “Ntidushaka kwiyongeza manda. Ntidushaka Farmajo. Ntidushaka igitugu”.

Hassan Sheikh Mohamud wahoze ari perezida wa Somalia hamwe n’ukuriye abatavugarumwe na leta Abdirahman Abdishakur bavuze ko ingabo zishyigikiye leta zateye ingo zabo.

Mu byo yatangaje kuri Twitter, Abdishakur yavuze ko uruhande rwe “rwaburiye ku gushyira igisirikare muri politiki”.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, Hassan Hundubey Jimale minisitiri w’umutekano wa Somalia yashinje ibihugu by’amahanga atavuze ibyo ari byo kuba inyuma y’urugomo n’iyo mirwano.

Somalia iri mu bibazo bya politiki n’ubukungu.

Mu ijambo yatangaje kuri televiziyo, yavuze ko amatsinda y’abarwanyi yateguwe yoherejwe i Mogadishu guteza akajagari, ariko abashinzwe umutekano bakemuye ibyayo.

Yagize ati: “Abantu batitaye ku bantu babo bateguye abarwanyi, banze kumva imiburo y’amahoro batera Mogadishu uyu munsi. Inzego z’umutekano zarangije [ku ngufu] iby’igitero cyabo nyuma y’uko kugerageza kubihosha mu mahoro byanze”.

Somalia yamaze imyaka myinshi mu makimbirane ariko kuva mu 2012 yerekezaga ku mahoro nyuma y’uko hagiyeho guverinoma yari ishyigikiwe n’amahanga.

Gusa, amatora yatindijwe nyuma y’uko Perezida Farmajo manda ye irangiye mu kwezi kwa kabiri, byasubije igihugu mu bibazo. Bamwe mu baterankunga b’amahanga nkuko BBC ibitangaza, bahise bahagarika inkunga yabo bituma guverinoma ibura amikoro.

Amatora muri Somalia akorwa mu buryo buziguye cyane aho abakuriye amoko batora abadepite, aba nabo bakaba ari bo batora perezida. Ariko kuri iyi nshuro habaye ubwumvikane bucye ku buryo imbaraga zisaranganyijwe, n’ukutumvikana ku bagize komisiyo y’amatora.

Kuwa gatanu, akanama gashinzwe umutekano ku isi ka UN kavuze ko ibibazo bya Politiki muri Somalia biri gutera kutita ku bibazo bikomeye nka Covid-19, ibitero by’inzige n’imitwe y’abahezanguni biyitirira idini ya Islam.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga