UN yasabye abategetsi ba Nigeria gufungura umugabo umaze umwaka azira kutemera Imana

Akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kasabye abategetsi ba Nigeria gufungura umugabo ukomeye uzwiho guharanira ubumuntu no kutemera Imana umaze umwaka umwe afunzwe. Impamvu nyamukuru y’ifungwa, ni ubutumwa yanyujije kuri facebook bivugwa ko yatutse intumwa y’Imana Mohammed.

Mubarak Bala w’imyaka 36, yafunzwe nyuma y’ikirego cyatanzwe kuri polisi muri leta ya Kano mu majyaruguru y’igihugu, kivuga ko yatutse Intumwa y’Imana Mohammed mu butumwa yatangaje kuri Facebook.

Mu itangazo impuguke za ONU zasohoye, zagize ziti:” Guta muri yombi no gukomeza gufunga Bwana Bala ntabwo ari uguhonyora bikomeye uburenganzira bw’ibanze gusa, ahubwo byanagize ingaruka zikomeye ku ikoreshwa ry’ubwisanzure bw’ibanze muri Nigeria”.

Izo mpuguke zavuze ko zababajwe no kubona abategetsi ba Nigeria batarubahirije itegeko ryo ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu 2020 ryatanzwe n’urukiko rukuru rwa Nigeria ryo gufungura Bwana Bala.

Urwo rukiko rwanategetse ko afungurwa by’agateganyo ndetse agahabwa n’impozamarira ingana n’ama-naira 250,000 (ni arenga gato 612,000 y’u Rwanda) kubera ko uburenganzira bwe bwahonyowe.

Iburanisha ryari riteganyijwe ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa kane ntabwo ryabaye kuko abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bari bari mu myigaragambyo. Akanama k’impuguke za ONU nkuko BBC ibitangaza, kasabye Leta ya Nigeria gutuma ibyemezo by’inkiko byubahirizwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →