Kamonyi-Nyamiyaga: Umwanda wasimbuye ubuzima mu kigo nderabuzima

Mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, umwanda usa n’uwasimbyuye ubuzima. Ni impungenge zikomeye ku bagana ibitaro, aho bishobora gutuma bamwe mu bagana iki kigo nderabuzima bahakura uburwayi burenze ubwo baje kwivuza.

Ntabwo bigombera kwerekwa amafoto menshi ku mwanda umunyamakuru wa intyoza.com yasanze muri iki kigo nderabuzima kuri uyu wa 29 Mata 2021 ahagana ku i saa saba z’amanywa.

Uretse umwanda, hari bamwe mu bagana iki kigo batashatse gutangaza amazina yabo, bamwe bavugaga ko basiramuwe, abandi bazanywe n’ibindi bibazo by’ubuzima, bavuga ko serivise za hano zikiri nkene.

Bamwe, banavuga kandi ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus babona uko bakirwa bitabafasha gukumira no kwirinda iki cyorezo. Ko usanga uko bakirwa nta buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Umwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu bafite umwanda, yabaye nk’ujijinganya, abyemera kuko amaze kubona amafoto yafashwe, mu kubona ko ariho avuga ko “ Muba mwaje mutanategije abantu erega”.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Tuyiringire Emmanuel utari uri mu kigo kubera izindi mpamvu z’akazi, yabwiye umunyamakuru ati“ Ibijyanye n’isuku ni ibintu bikorwa umunsi ku munsi”. Akomeza avuga ko we yari mu nama kandi ko n’ushinzwe isuku yari mu mahugurwa i Gihara mu Murenge wa Runda. Avuga ko mu busanzwe bageragezaga, ko wenda haba habayeho kwirara.

Ku marembo aho abinjiye bakarabira naho si shyashya. Biranagoye kumenya uwinjiye akarabye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →