Kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri Denmark biravugisha benshi amangambure

Amasezerano avugwamo kohereza mu Rwanda abantu basaba Denmark ubuhungiro aramaganwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu itangazo basohoye, Nils Muižnieks ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Amnesty International ishami ry’i Burayi, yavuze ko “Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho basaba ubuhungiro ibohereza ahandi…”.

Muri iryo tangazo, Bwana Muižnieks yakomeje agira ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

Mu cyumweru gishize, abashinzwe ububanyi n’amahanga ba Denmark bari mu Rwanda aho basinye amasezerano n’uruhande rw’u Rwanda, ibiyakubiyemo ntibyari bizwi kugeza ejo ku wa gatatu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark, yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk’uko bivugwa na TV2, ikinyamakuru cya leta ya Denmark.

TV2 ivuga ko hari amakuru yari yaravuzwe mbere ko Leta ya Denmark iri gushaka aho yashyira inkambi z’abayisaba ubuhungiro hanze y’Uburayi, bakabayo mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwa.

Uwo mugambi watangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark ku wa gatatu ko bateganya “kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, aho kubashyira mu bigo biri muri Denmark”, nk’uko TV2 ibivuga.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Denmark mu cyumweru gishize BBC dukesha iyi nkuru yabonye, avuga ko iki gihugu cy’i Burayi kizafasha u Rwanda mu buryo bw’imari mu bikorwa birimo: gusubizayo no gucyura, kugenzura imipaka, kurwanya iyimuka ry’abantu ritemewe, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’iterabwoba…

Harimo kandi ingingo yo “gufasha ibikorwa byo gusubizayo abimukira banyuranyije n’amategeko”.

Muižnieks avuga ko “ingingo y’uko ibihugu bikize bishobora kwishyura kugira ngo byikize inshingano mpuzamahanga zabyo, bikambura abasaba ubuhungiro uburenganzira bwo kubusaba muri Denmark, iteye ubwoba cyane”.

Mu 2020 Denmark yakiriye abasaba ubuhungiro 1,515 biganjemo abo muri Syria, umubare muto kuva mu myaka 20 ishize. Muri abo, 601 ni bo bahawe uburenganzira bwo kuhaguma, nk’uko Amnesty ibivuga.

Kuva mu 2019 u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zivuye muri Libya zahezeyo zishaka kwambuka inyanja ya Mediterane ngo zerekeze mu bihugu by’i Burayi. Icyo gihe Minisitiri ushinzwe iby’impunzi mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko nta mafaranga rwahawe ngo rwakire izi mpunzi, ko rwemeye kubakira “aho kugira ngo bapfire mu nyanja”, kandi ari “igikorwa cy’ubutabazi gusa”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →