Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ryaka karere gufasha abaturage bakennye kurusha, bagafashwa kuva mu cyiciro barimo.
Ibi yabibasabye mu nteko rusange yahuje aba bafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere yabaye kuri uyu wa 06 Gicurasi 2021.
Yagize ati” Turacyafite ubukene mu miryango myinshi kandi ibyo dukora bikwiye kugira igisobanuro cya muntu, ariko ni mwebwe mukwiye no gufata iya mbere mugafasha abababaye kurusha abandi, ntabwo bikwiye ko umuntu abafashwa kandi asanzwe afite uko ameze, hakwiye gufashwa abakennye cyane”.
Yongeyeho ko hari imishinga irenze umwe ishobora guhurira ku bagenerwabikorwa bamwe kandi basanzwe bafashwa nindi mishinga bityo ko bakwiriye kujya bifashisha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikabafasha kubereka abakennye cyane.
Yagize ati” Twabonye ko hari imishinga imwe nimwe ifata abagenerwabikorwa basanzwe bafite indi mishinga ibafasha bigatuma hari abasigara batabonye ababitaho ugasanga hari abagenerwabikorwa bafite imiryango irenze umwe ibafasha,ibikwiye nuko mwajya mwegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabereka abakennye kabdi badafite indi miryango yo kubafasha”.
PHari imiryango itandukanye yagaragaweho guhurira ku bagenerwabikorwa bamwe harimo;FXB-Rwanda,Compassion na Bureau social de development aho usanga imwe muri iyi miryango iza isanga indi yarabonye abo gufasha bagahitamo nabo gufatira hafi bagakorana nabo bafite indi mishinga.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ryaka karere, (Djaf/Muhanga),Karamira Prudence avuga ko iki kibazo cyagaragaye kandi kikaba cyarakemuwe ku buryo iyi mishinga igamije kuvana abaturage mu bukene, ko jjhhbityo umuryango wose uje muri aka karere tuwuhuza nusanzwe ukorera aho uyu uje bagahana amakuru mu rwego rwo kwirinda ko bahurira ku bafatanyabikorwa bamwe kubera ko twese tuba tugamije kubavana mu bukene.
Karamira ati”Iki kibazo twarakibonye kandi twaranagikemuye kuko buri mushinga iyo uje twuwuhuza nundi usanzwe ukorera mu gice bashaka gukoreramo kugirango bahane amakuru ku bagenerwabikorwa hagamijwe kudateza imbere bamwe abandi bagasigara kandi twese tuza tugamije kubavana mu bukene”.
Hashize igihe muri aka karere hari imiryango myinshi ariko wareb ibikorwa byimwe muri iyi ugasanga byiherera ku bantu bamwe naho kurwanya ubukene muribo bikiri hasi cyane bamwe ntibatinye no kuvuga ko iyi miryango ikiza bamwe abandi bakicira isazi mu ijisho.
Akimana Jean de Dieu