Muhanga: Mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 324 y’abatutsi bazize Jenoside

Hashize iminsi 12 hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 i Kabgayi. Hamaze kuboneka imibiri 324, aho kuri uyu munsi gusa habonetse imibiri 78, aharimo gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (Maternite) isimbura isanze ishaje.

Iyi mibiri yabonetse muri iki kibanza hashize imyaka 27 aya makuru ahishwe n’abayazi ndetse hakibazwa impamvu aya makuru atavugwa kandi hari abakoze muri ibi bitaro mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune ahamya ko hashize igihe kingana gutya aya makuru ahishwe ariko ko hakomejwe gushakishwa abayafite kugirango bayatange ibikorwa byo gushakisha byaguke bigere no mu bice bitandukanye bikikije ibi bitaro.

Yagize ati” Kuba hashize igihe kingana gutya nuko abazi amakuru bagiye bayahisha, ariko twatangiye gushaka abayafite kugirango tugire nibyo dushingiraho dukomeza ibikorwa byagutse hagamijwe kureba hose naho tuzamenya”.

Yongeyeho ko bashatse abafite amakuru ndetse bajya gushaka bamwe mu bireze uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi banireze ubwicanyi bwabereye i Kabgayi kugirango amakuru bafite bayatange bakomeze gushakisha imibiri y’abazize Jenoside.

Ati” Turimo gushaka abantu bose tubonako bafite amakuru y’abatutsi biciwe i Kabgayi ndetse twagiye gushaka abagororwa bafungiye muri Gereza ya Muhanga banemeye uruhare rwabo bagize mu kwica abatutsi bari bahungiye muri iki gice baziko bari buharokokere. Bari bavuye mu bice bitandukanye byahoze ari ibya perefegitura ya Gitarama n’ahandi hatandukanye”.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagiye batanga ubuhamya mu bihe bitandukanye bagaragaza ko mu bice bikikije Kabgayi no mu mashyamba hari ababo bishwe muri Jenoside benshi bataramenya irengero ryabo nubwo hari aburizwaga amamodoka bakajyanwa kwicirwa kuri Nyabarongo ugana Kibuye cyangwa mu Ngororero.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →