Muhanga: I Kabgayi, hamaze kuboneka imibiri 573 y’abazize Jenoside

Hagiye gushira ibyumweru 3 hatangijwe igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye i Kabgayi baziko bazaharokokera ariko bicwa n’interahamwe. Muri iki gikorwa, imibiri y’abatutsi bahiciwe igenda iboneka uko bashakisha.

Ibi bikorwa bijya gutangira byahereye ku makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’ibi bitaro avuga ko aha harimo gusizwa ikibanza kigiye kubakwamo inzu y’ababyeyi (Maternite) akaba yaravugaga ko hajyaga hashyingurwa abapfuye bakabura ababo bo kubashyingura bagashyingurwa muri iki kibanza.

Nyuma yaya makuru niho hatangijwe igikorwa cyo gushakisha muri iki kibanza hakaba hamaze kuboneka imibiri 573 y’abazize jenoside biciwe aha i Kabgayi.

Duherutse kuganira n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune aho yabwiye umunyamkuru wa intyoza.com ko abatanga amakuru y’ibyabereye i Kabgayi bose batagaragazaga ahagomba gushakirwa imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bahungiye kuri ibi bitaro, anavuga ko hari n’igihe bagiye kuganiriza abafungwa bemeye uruhare rwabo ndetse bahamijwe ibyaha barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga ariko nabo ntiberekane ahajugunwe imibiri y’abishwe.

Yagize ati” Abantu bose twagezeho tubasaba amakuru y’Iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye i Kabgayi muri Jenoside igihe bahigwaga ariko bose bagiye batubwira amakuru wayakurikirana ugasanga hari ibidahura ndetse mu myaka yashize twigeze kujya muri Gereza ya Muhanga kubaza neza abantu bemeye uruhare rwabo mu iyicwa ry’abatutsi i Kabgayi baturangira ahantu hegereye sitasiyo ya Gemeca hari n’igaraje ndetse no mu mashyamba akikije iseminari ya Kabgayi ariko hari ibyo twabonye bidahura ndetse naha harimo kuboneka imibiri nta numwe wigeze ahavuga ko hajugunywe abatutsi bishwe muri jenoside no mu gihe cyo guhigwa kwabo”.

Hashize imyaka 27 Jenoside ikorewe abatutsi mu Rwanda, ariko hari ababuze imibiri y’ababo aho yajugunywe ndetse bakomeje gutakamba basaba abafite amakuru yaho abatutsi bishwe bajugunywe ariko bagakomeza guceceka.

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco aherutse gusaba buri wese ufite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi mu gihe umutima we utaramufasha kubivuga ko nibura akwiye no kwandika agapapuro akakajugunya hafi ku nzu zikoreramo ubuyobozi ku buryo amakuru aboneka naho hagashakirwa.

Yagize ati” Nibyo aha harimo kuboneka imibiri bigaragara ko hari abari bafite makuru yaha hantu ariko ntibigeze bayatanga ariko turasaba abandi baba bafite amakuru y’ahantu hose hajugunwe imibiri y’abatutsi bamaze kwicwa nabo tukabashakisha, singombwa ko wabivuga mu gihe umutimanama wawe utarabitobora uzandike agapapuro ugate hafi y’inyubako z’ubuyobozi duhereho dushakisha nabo tubashyingure mu cyubahiro”.

Gusa nubwo abafite amakuru banze kuyatanga ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside mu Rwanda bakajugunwa ahatazwi kizakomeza ndetse mu bitaro bya Kabgayi bazakomeza gushakisha no mu bindi bice uko amakuru azagenda aboneka.

Kugeza ubu mu kibanza kizubakwamo inzu izifashishwa mu gutanga serivisi zo kubyaza no kwigishirizamo abitegura kwinjira mu mwuga w’ubuganga imirimo irakomeje no gushakisha ndetse hakaba hamaze kuboneka imibiri 573 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →