• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ubufaransa bwahariye Sudan umwenda wa Miliyari 5 z’Amadolari

Umwanditsi
May 18, 2021

Ubufaransa buvuga ko buzahanagura ideni ringana na Miliyari 5 z’Amadolari buheraniwe na Sudani, Ubudage nabwo bwemera guha imfashanyo icyo gihugu, mu nama irimo kubera i Paris, yo gufasha Sudani no kuzamura ubukungu bwa Afurika bwasinzikajwe na Covid-19.

Iyo nama ikoranije abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi, hamwe n’intumwa zihagarariye amashyirahamwe mpuzamahanga y’ubutunzi/ubukungu, Ubumwe bw’Uburayi hamwe n’Ubushinwa.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko yashimye kubona Leta mfatakibanza/y’inzibacyuho irimo yerekeza igihugu kuri demokarasi, byerekana ko icyo gihugu gikwiye gushyigikirwa mu bukungu ndetse na Poritike.

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, avuga ko igihugu cye gikungahaye ku mabuye y’agaciro, kitarimo gishaka guhabwa iby’ubusa, ariko ko gikeneye abatwarayo imitahe/imigabane( abajya gushora imari).

Ibiganiro byo kuri uyu wa kabiri kuri Afrika nkuko VOA ibitangaza, biribanda ahanini ku ngaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19, yahagaritse igice cy’ubukerarugendo hamwe n’ibindi bice byinjizaga. Banki nkuru y’isi igereranya ko hiyongereye miriyoni 34 z’abakene muri Afrika, babeshejweho n’amafaranga adashyika amadolari abiri ku munsi, cyane cyane mu karere ka Afurika kari munsi ya Sahara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga