• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
17/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
17/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
17/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Intambara hagati ya Israel na Gaza yahagaze

Umwanditsi
May 21, 2021

Agahenge hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo muri Palestina kagiye mu ngiro. Katangiye kuva ku masaha y’igicuku cyo kuri uyu wa gatanu. Ibi bihagaritse imirwano yo kurasanaho ibisasu imaze iminsi 11, isize abantu barenga 240 bapfuye, benshi ari abo muri Gaza.

Abanyapalestina bahise bisuka mu mihanda ya Gaza aka gahenge kagitangira, mu gihe abakuru ba Hamas baburiye ko intoki zabo “ziri ku mbarutso”. Israel na Hamas byombi biravuga ko ari byo byatsinze imirwano.

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko aka gahenge kazanye “amahirwe nyayo” yo gutera intambwe. Kuwa kane gusa, ibisasu birenga 100 bya Israel byibasiye ibikorwa remezo bya Hamas mu majyaruguru ya Gaza. Hamas yasubije nayo irasa za rokete.

Ibi bikorwa byo kurasanaho byatangiye tariki 10 z’uku kwezi nyuma y’ibyumweru amakimbirane atutumba hagati y’impande zombi mu gace kafashwe na Israel k’uburasirazuba bwa Yerusalemu.

Ibi byagejeje ku mirwano muri aho hantu hatagatifu hagati y’Abasilamu n’Abayahudi, Hamas yatangiye kurasa za rokete nyuma yo kuburira Israel kuva muri ako gace, Israel nayo yihimura irasa ibisasu.

Abantu bagera kuri 232, barimo abana n’abagore barenga 100, barishwe muri Gaza, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas. Israel ivuga ko abarwanyi bagera ku 150 bari mu biciwe muri Gaza. Hamas ntivuga umubare w’inkomere.

Muri Israel, abantu 12 barimo abana babiri barapfuye nk’uko urwego rw’ubuzima rwabo rubivuga. Israel ivuga ko rokete 4,000 zarashwe zigana ku butaka bwayo ziva muri Gaza.

Impande zombi zavuze iki?

Leta ya Israel yavuze ko “yatoye ku bwiganze yemera inama” y’agahenge.
Yongeyeho iti: “Inzego za politiki zishimangira ko uko ibintu bizamera ari byo bizagena niba ibitero bikomeza”.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Beny Gantz yatangaje kuri Twitter ko ibitero kuri Gaza byatanze “umusaruro wa gisirikare ukomeye”.

Umuvugizi wa Hamas yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko agahenge katangajwe na Israel kavuze “intsinzi” ku baturage ba Palestina no gutsindwa kwa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wa Israel.

Nyuma gato y’uko agahenge gatangiye saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatanu (saa saba ku isaha y’u Burundi n’u Rwanda), umubare munini w’Abanyepalestina wagiye mu mihanda ya Gaza mu modoka no ku maguru kubyishimira.

Indangururamajwi ku misigiti yatangaje “intsinzi yo kwirwanaho ku kwigarurirwa mu ntambara ‘inkota ya Israel'”.

Gusa Basem Naim, wo mu nteko ya Hamas ishinzwe ububanyi n’amahanga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko atizeye neza ko aka gahenge kazaramba. Ati: “Nta butabera ku baturage ba Palestine, nta guhagarika ubushotoranyi n’ubwicanyi bya Israel ku baturage bacu i Yeruzalemu, agahenge kazakomeza kuba kadakomeye”.

Ezzat al-Reshig, umwe mu bakuriye politiki ya Hamas yaburiye Israel. Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ni byo koko urugamba rurarangiye uyu munsi kandi isi yose ikwiye kumenya ko intoki zacu ziri ku mbarutso kandi tuzakomeza gushaka ubushobozi bwo kwihagararaho. Turabwira Netanyahu n’ingabo, ko nimugaruka, natwe tuzagaruka.”

Ni iki cyagejeje ku gahenge?

Impande zombi zari zimaze igihe ziri ku gitutu cy’amahanga ngo zihagarike imirwano.
Kuwa gatatu, Perezida Biden yabwiye Netanyahu “ko ategereje intambwe mu koroshya imirwano uyu munsi biganisha ku gahenge”.

Misiri, Qatar na ONU byagize uruhare mu b’imbere mu biganiro by’ubuhuza hagati ya Israel na Hamas itegeka Gaza.

Perezida Sisi yatumye intumwa muri Israel no mu duce twa Palestina twigaruriwe ngo zikore ku buryo haboneka agahenge, nk’uko bivugwa na televiziyo ya leta ya Misiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga