Abitwaje intwaro bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda zibakubita inshuro

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 24 Gicurasi 2021 yasohoye itangazo ivuga ko yasubije inyuma igitero cy’abarwanyi  ba FLN mu ijoro ryacyeye, aho bateye baturutse i Burundi ahitwa Giturashyamba muri Komine Mabayi bambutse umugezi wa Ruhwa.

Abagabye iki gitero nkuko iri tangazo ribivuga, binjiriye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi.

Mu itangazo ry’ingabo z’u Rwanda, zivuga ko aba barwanyi bateye bisanze batezwe igico( Ambush), baraswaho urufaya rw’amasasu, hagwa babiri muri aba bagabye igitero, bamburwa bimwe mu byo bari bitwaje batera.

Mubyo ingabo z’u Rwanda zambuye aba barwanyi harimo; Imbunda bita Mashine Gun, Magazine z’amasasu zirindwi, Radio bakoreshaga mu itumanaho( icyombo) yo mu bwoko bwa Motorola, Grenande hamwe n’imyambaro y’ingabo z’u Burundi imiguru ibiri.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo.

Nyuma yo kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda zari maso, abagabye iki gitero bivugwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za FLN bahise basubiza iy’ishyamba rya Kibira mu Burundi, ari naho bivugwa bafite ibirindiro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →