Rusizi: Ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere(DCI) yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwaraye rutaye muri yombi umukozi warwo ku rwego rw’Akarere ka Rusizi( DCI). Uwafashwe, akurikiranyweho kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda( 300,000Frws) ku gira ngo afashe mu gufungura ufungiye icyaha cy’ubugome.

Nkuko itangazo ry’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB ribivuga, uwafashwe yitwa Kabanguka Jules ukuriye uru rwego mu karere ka Rusizi. Rivuga ko yafatanywe ruswa y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda(300,000Frws).

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha, rushimira abatanze amakuru yatumye uyu mukozi warwo atabwa muri yombi, rukanibutsa kandi ko rutazihanganira uwo ariwe wese uzishora mu bikorwa bya ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu. Uyu mukozi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe harimo gutegurwa Dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Itangazo RIB yanyujije kuri Twitter;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →