Icyumweru kirashize umuturage wo Mukagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga akubiswe na DASSO akamumena ijisho. Ubu kwa muganga bamaze kurikuramo. Umuryango w’uyu muturage uravuga ko kuva bamugeza kwa muganga batarabona umuyobozi n’umwe ubageraho, byaba kubasura cyangwa se kubafasha mu kuvuza no kumurwaza. Barasaba ubuyobozi kubaba hafi kuko bahohotewe n’umukozi wabwo.
Twiringiyimana Aimable w’imyaka 30 y’amavuko, niwe muturage wakubiswe ndetse amenwa ijisho na DASSO witwa Usabuwera Jean Baptiste wakoreraga mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ( ubu arafunze). Ibi byaje kuviramo uyu muturage kujyanwa kwa muganga ndetse birangira ijisho barikuyemo kuko ryari ryangiritse cyane.
Aho uyu muturage arwariye ku bitaro by’amaso bya Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umubyeyi we( Mama) umurwaje avuga ko ubuyobozi bwamutereranye kandi ubumuga umwana we afite yarabutewe n’umukozi wabwo.
Nyiraguseruka Rose, Nyina wa Twiringiyimana ari nawe kenshi uba umuriho, avuga ko kuva bagera kwa muganga bakomeje kwirwariza muri byose, ko nta n’umuyobozi uramugeraho. Ati“ Kugeza ubu ni njye wirwariza muri byose, sinzi umunsi bambariye uko bizagenda. No kumugaburira kubera imisaya bayijanjaguye ni ukujya ku kantu k’aka Resitora tukagura ibintu by’amasosi tukamuha dukoresheje ikiyiko”.
Akomeza ati“ Ubu byarancanze nanjye sinzi! Na gitifu narabimubwiye kuko nabonaga ntawe utwitayeho, aravuga ngo arabibwira akarere, akagumya gutyo, nta murongo mbese, nta gaciro babiha”. Akomeza asaba ko ubuyobozi bwamwitaho kuko ubushobozi mu kwita no kuvuza uyu muhungu we, ntabwo.
Soma hano inkuru bijyana, ku byabanje;Kamonyi: Gukubitwa na DASSO byamuviriyemo gukurwamo ijisho
Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, ku murongo wa terefone yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa Kane aribwo ari bujye kumusura, ariko kandi ngo araza ku muhamagara, ngo ni baganira ni nabwo azamenya icyo akora. Ariko kandi ngo “nk’umuntu ugiye gusura umurwayi ntabwo agenda imbokoboko”.
Ubwo twamaraga kwandika iyi nkuru, twamenye ko uyu Twiringiyimana Aimable yasezerewe mu bitaro ahabwa igihe azagarukira ku bitaro. Gusa abo mu muryango we bavuga ko bitaboroheye mu mikoro, aho basaba izindi mbaraga z’ubuyobozi mu mikoro yo gukomeza kumwitaho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com