Nyamagabe: Umucamanza yambuwe ubudahangarwa, RIB ihita imucakira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije kuri Twitter rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe. Ni nyuma y’uko yambuwe ubudahangarwa n’urukiko rw’Ikirenga.

Uwatawe muri yombi nkuko RIB ibitangaza ni uwitwa Nyaminani Daniel, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure umuntu ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Dore itangazo rya RIB ku itabwa muri yombi ry’uyu mucamanza;
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →