• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ibihumbi by’Abanyetiyopiya mu mihanda bamagana Leta zunze Ubumwe za Amerika

Umwanditsi
May 31, 2021

Abantu barenga 10,000 bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana Leta Zunze ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Addis Ababa wa Ethiopia, bamagana politike ya Perezida Joe Biden ku ntambara muri Tigray.

Biden yasabye ko habaho agahenge muri aya makimbirane, ubu amaze amezi arindwi.
Mu kwigaragambya, abantu bari bitwaje ibyapa binenga Amerika, abandi ibisingiza Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Xi Jinping w’Ubushinwa.

Leta ya Ethiopia imaze igihe iri ku gitutu kubera intambara muri Tigray. Abantu babarirwa mu bihumbi, cyane cyane abasivile, bamaze kwicwa, naho abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Amakimbirane yatangiye mu kwezi kwa 11/2020, ubwo Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yategekaga ibitero ku ngabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zari zimaze gufata ibigo by’ingabo za leta muri Tigray.

Hashize ukwezi, Abiy yatangaje ko intambara yarangiye, bamaze gufata umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle. Ariko kugeza ubu, ingabo za leta ya Ethiopia zifatanyije n’iza Eritrea baturanye ziracyarwana n’abarwanyi ba TPLF.

Impande zombi zagiye zishinjanya guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha by’intambara ku basivile, birimo ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

Mu cyumweru gishize, Biden yasabye iherezo ku “bikorwa binini bihonyanga uburenganzira bwa muntu” birimo “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” muri Tigray.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga bwa Amerika byafashe ibihano ku nkunga y’ubukungu n’umutekano ihabwa Ethiopia kubera iyo ntambara, igikorwa cyarakaje leta ya Abiy.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yavuze ko ari igikorwa kibabaje gishobora “guhungabanya” umubano wa Ethiopia na Amerika.

Amerika nkuko BBC ibitabgaza, imaze igihe isaba ko ingabo za Eritrea ziva muri Tigray nubwo mu byumweru byashize leta ya Ethiopia yavuze ko izo ngabo zigiye kuhava.

Habaye iki mu myigaragambyo?

Yateguwe na minisiteri y’urubyiruko ya Ethiopia yitabirwa n’abashyigikiye Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed.
Umukuru w’umujyi wa Addis Ababa ari mu bantu bakomeye bayivugiyemo imbwirwaruhame.

Adanech Abebe asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ati: “Ntabwo tuzabapfukamira. Ibihano no guhagarika ingendo bya Amerika n’inshuti zayo ntibikwiye. Ikeneye gukosorwa”.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditse mu rurimi rwa Amharic, ruvugwa cyane mu gihugu, kimwe no mu Cyarabu cyangwa Icyongereza.

Bimwe byanditseho ngo “Ethiopia ntikeneye umushumba”, “Turasaba Amerika kwisubiraho ku ngingo yayo kuri Ethiopia”, “Ntabwo tuzapfukamira igitutu cy’abo hanze”.

Umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri i Addis Ababa avuga ko ibyapa bisingiza Putin na Xi ari ibyo guha Amerika ubutumwa ko Ethiopia ifite izindi nshuti zikomeye.
Imyigaragambyo nk’iyi yo kwamagana Amerika yabereye no mu mijyi ya Dire Dawa, Harar na Gambella, nk’uko Kalkidan abivuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga