Kamonyi-Runda: Mu rugo rw’umuturage hatahuwe uruganda rw’inzoga zitemewe

Umukwabu( Operation) wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi hamwe n’izindi nzego zirimo abakozi b’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda-FDA, ku gicamunsi cy’uyu wa 01 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, mu rugo rw’umuturage hatahuwe uruganda rwenga inzoga zitemewe n’amategeko. (Yavuguruwe)

Inzoga zafashwe, nyinshi zari mu bidomoro binini cyane zitarwamo, izindi mu macupa zamaze gupakirwamo. Izi nzoga zari mu moko abiri, ku birango byazo bishyirwa ku macupa hamwe handitseho “Uruyuki” mu gihe ku yindi byari ” Isano Ginger Drink “.

Iyo mu bwoko bwa ” Uruyuki” hafashwe Litiro 3802 zayo, mu gihe Isano Ginger Drink hafashwe Litiro384( iyi ngo imenyerewe nk’izizwi ku mazina ya Kambuca). Agaciro mu mafaranga urebye n’ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga byafashwe, karabarirwa mu mamiliyoni nyiri uruganda yahombye. Aka kandi banafashe Litiro 400 za Sipiriti( Spirit) yifashishwa mu kuzenga.

Izi zose ni izafashwe.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora izi nzoga, mu gikoni aho batekera.

Polisi, zimwe mu nzego zindi z’umutekano hamwe n’abakozi bo mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti -FDA ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, basa n’abasoje iki gikorwa ku i saa tatu z’ijoro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →