Uganda: General Katumba Wamala yarusimbutse rutwara umukobwa we n’umushoferi

Uyu musirikare wo ku ipeti rya Jenerali mu ngabo za Uganda, Edward Katumba Wamala, muri iki gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2021, amakuru atari meza acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko abagizi ba nabi bamuteze igico ava iwe bakamurasa amasasu menshi, aho umwana we w’umukobwa ndetse n’umushoferi bahise bahasiga ubuzima.

Jenerali Katumba, yarashweho n’agatsiko k’abantu bari bitwaje imbunda aho ngo bari batwawe kuri moto ebyiri bakamutega igico ava iwe. Mu modoka ye yapfumuwe n’amasasu barashweho, yari kumwe n’umwana we w’umukobwa, umushoferi ndetse n’umusirikare umurinda.

Amashusho ya Video yafashwe akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Jenerali Katumba ariho amaraso ariko hari umusirikare washyize imbunda mu mugongo amutwaye kuri Moto. Gen Katumba yashyizwe hagati y’utwaye Moto n’uyu musirikare amutwaye kwa muganga.

Jenerali Katumba, ubu ni Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi wa Uganda. Yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, yabaye kandi Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, aho mbere yaho yabaye Komiseri mukuru w’Igipolisi cya Uganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →