Muhanga: Kudashyira ibyapa ndanga ku mihanda biratuma imodoka ziremereye ziyangiza

Abaturage bo mu mjjyi wa Muhanga barashima iyubakwa ry’imihanda itandukanye imaze gushyirwa muri uyu mujyi, ariko bagasaba ubuyobozi kwita ku byapa ndangahantu, ibi bigaragariza ibinyabiziga ibikwiye kunyura mu muhanda uyu n’uyu bitewe n’uburemere. Bitabaye ibyo ngo iyubatswe irakomeza gusenywa n’ibimodoka biremereye niba ntagikozwe.

Ibi babihera ku muhanda wubakishijwe amabuye uca mu Kivoka, Sitade na Fatima hakiyongeraho imihanda ya kaburimbo imaze kubakwa muri uyu mujyi, aho bemeza ko kuba iyi mihanda inyurwamo n’imodoka zose ntazibuzwa kuhanyura bituma isenyuka imburagihe rimwe na rimwe itaramurikirwa abayubakiwe ngo bayitahe.

Amazi nayo ntabwo yoroheye iyi mihanda.

Mugenga Leon atuye I fatima, avuga ko iyi mihanda kuba idakumira bimwe mu binyabiziga biremereye bituma isenyuka kuko iba yarubatswe bitarizweho ngo berekane imodoka zikwiye kuhanyura bijyanye n’imiterere y’umuhanda wubatswe.

Yagize ati” Nawe reba, ni gute umuhanda wubakwa ntuhabwe uburinzi bwo kuwubungabunga ndetse zimwe mu modoka ziremereye kurusha imodoka wubakwiwe bigatuma usenyuka imburagihe kuko imiterere y’uyu muhanda ntabwo uhamanya n’imodoka ziwunyuramo”.

Rurangwa Theodomile, we avuga ko iyi mihanda yubakwa ariko abayubatse bagakuramo ayabo bagaha na bamwe mu bayobozi za ruswa ku buryo bituma ikorwa nabi kubera abafashe indonke ku giti cyabo bagamijwe gupfunyikira abayituriye.

Yagize ati” Iyo urebye iyubakwa ry’iyi mihanda usanga yubakwa nabi bitewe nuko bamwe muri aba batsindira amasoko yo kuyikora baba batanze amafaranga twebwe twita ruswa ku buryo usanga bayikora nabi kubera ko ababa bagomba kuyigenzura baba bakuyemo ayabo bigatuma ikorwa nabi igasenyuka vuba kandi bayubaka tuziko izamara igihe kirekire”.

Muziranenge Jeanne d’Arc avuga ko bidakwiye kubona umuhanda wubakwa ntushyirweho ibyapa byemerera imodoka zifite uburemere butandukanye kuhanyura, ugasanga zihaciye zikangiza umuhanda. Atanga urugero rw’ umubanda w’amabuye wasenywe n’ibimodoka bya rutura byazanaga itaka mu gusiba inkangu yatewe n’imvura nyishi yaguye za 2017 i Fatima.

Yagize ati” Ntabwo bikwiye ko umuhanda wubakwa ntushyirweho ibyapa byemerera imodoka runaka zifite uburemere butandukanye, kuko iyo zihaciye ziremereye cyane usznga zihangiza kuko urebye nk’umuhanda w’amabuye warasenyutse bitewe n’ibikamumyo binini byakoreshejwe hasibwa inkangu yatewe n’imvura nyinshi yigeze kugwa muri 2017 muri aka gace k’umujyi wa Muhanga”.

Byifashe gute ku mihanda ya Kaburimbo imaze kubakwa mu mujyi wa Muhanga?

Bamwe mubayituriye, bavuga ko ibateza ibibazo bitewe n’amazi ayibonekaho ndetse bakemeza ko uburyo bwo gutwara amazi butanoze, aho usanga yuzura akameneka mu muhanda.

Umwe muri aba ati “Iyi mihanda yubatswe ni myiza irimbisha umujyi, ariko ntabwo bikwiye ko yaduteza ibibazo aho usanga uburyo bwo gutwara amazi budahwitse ndetse usanga amazi ameneka mu muhanda kubera amateme adashobora gufata amazi yose bityo akishakira inzira”.

Mukamusana Aurea, avuga ko iyi mihanda ya kaburimbo bayubaka nabi ugasanga inasenyuka imburagihe kandi ari imihanda igaragara ko yiganwe ubuhanga. Atanga urugero rw’imbere ya Sitade ya Muhanga.

Yagize ati” Tubona iyi mihanda yubakwa tukagirango yiganwe ubuhanga ariko usanga hari ibimenyetso byuko yubatswe nabi. Muzagende murebe ukuntu imbere ya sitade ya Muhanga hasenyutse bitewe nuko amateme ahari yubatswe cyera hubakwa sitade ugasanga yarashaje ndetse mu iyubakwa ry’uyu muhanda batarigeze babitekereza ko yaba yarashaje none yamaze gusenyuka, muzarebe neza yarasondetswe”.

Murangwa Patrice ukoresha umuhanda wa Ruvumera, avuga ko nubwo bigaragako wubatswe vuba, ngo ufite byinshi byo kwitabwaho kuko ushobora kuzateza ibibazo abaturage. Asaba akarere kujya kareba niba ibikorwaremezo bazaniye abaturage bitazababera ibigeragezo.

Umuyobozi w’ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu karere ka Muhanga, Onesphore Nzabonimpa avuga ko iyi mihanda koko ikwiye gushyirwaho ibyapa byafasha kuyirinda ibimodoka biremereye. Avuga ko hari imihanda yamaze kujya mu maboko y’akarere n’indi icyubakwa, ko yasabirwa gushyirwaho ibyapa n’abayubaka mbere yo kuyitanga.

Ati” Nibyo hari imihanda ikwiye gushyirwaho ibyapa byafasha mu kuyirinda imodoka ziremereye, gusa hari n’indi iri mu maboko y’akarere yamaze kubakwa ariko iyo tubona ko itaragera mu maboko y’akarere tuzayakira aruko hashyizweho ibyapa bibuza cyangwa biburira imodoka zirengeje uburemere kutahanyura kugirango zitayangiza”.

Hashize imyaka 3 mu mujyi wa Muhanga hubatswe imihanda imwe nimwe yanubatswe yongerewe kuyo Perezida Kagame yemereye aka karere nka; BK -Sitade ndetse n’uva ku karere ukagera kuri sitade yahoze yitirirwa uwabaye Perezida wa mbere wu Rwanda Mbonyumutwa Dominique, aho kugeza ubu yasenywe ika yarabaye itongo ndetse ikaba imaze hafi imyaka 8 itubakwamo n’abayihawe.

Iyo amazi yimwe inzira arayishakira.

Mu mihanda imaze kubakwa harimo imihanda ya kaburimbo mu Kibirigi, I Kabgayi no Ku gakiriro, Mu giperefe, Kuri sitade, i Murambi no mu Ruvumera, umuhanda w’Amabuye wa Fatima wangiritse. Imwe muri iyi ikaba itarigeze itahwa ngo abaturage bayituriye babimenye ko banagomba kuyibungabunga bafasha Leta bagahora bibwira ko ba rwiyemezamirimo bakiyifite mu maboko yabo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →