Muhanga: Barimo gusembera bategereje kwishyurwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda urimo gukorwa wa Bakokwe unyura mu mirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Kibangu gavuga ko amaso yaheze mu kirere, bategereje ingurane y’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda. Basaba kurenganurwa ngo kuko amategeko yirengagijwe, bamwe bakaba barahawe ingurane mu gihe abandi batazi iherezo ry’ibyabo kuva bakorwaho n’uyu muhanda muri 2018.

Aba baturage, bemeza ko hashize imyaka irenga 2 barijejwe guhabwa ingurane z’ibyabo byangijwe ariko bakaba batarahabwa ingurane bakibaza impamvu bamwe byakunze abandi bikanga.

Hafashimana Francois,agira ati“ imyaka isaga ibiri irashije tudahabwa amafaranga yacu kandi baratwangirije. Nkanjye bansenyeye igice cy’inzu nahasigaye haranamye, banampaye ayo bambariye nabasha gusana nahasigaye. Bari bambariye miliyoni 4 n’igice”. Akomeza avuga ko ibibazo bigeze kumubwira byarimo yabikemuye cyera, none akababyibaza impamvu nawe badakemura ibye ngo abashe gusana ahasigaye ku gasi.

Munyembabazi Jean, avuga ko batemye ibiti byari ku muhanda ndetse banasiga inzu yanamye kandi yarafashaga abayikoreragamo, ikabatunga none ngo amaso ategereje ibyabo yaheze mu kirere kandi hari habafatiye runini.

Yagize ati” Uyu muhanda watumye badutemera ibiti twari twarateye ndetse banasiga inzu yacu yanamye ku buryo nta kintu wahakorera kuko yari itunze abayikoreragamo, natwe ubwacu twarahombye none nta kanunu k’igihe tuzabonera amafaranga kuko baratubeshya ngo ejo ndetse ejo hakabyara amezi aganisha ku myaka kandi ibyo badusabye byose bijyanye n’ibyangombwa twarabitanze ntabwo tuzi impamvu ituma tutabona amafaranga”.

Nyirahabimana Gaudance afite imyaka 50, avuga ko bamubariye mafaranga asaga ibihumbi 640 ariko bamwe ngo barayabonye abandi nawe arimo ngo barayabuze. Ati“ Tujya kuyabura batubwiye ko ibyangombwa byacu bituzuye turabishaka turanabyuzuza ariko ntabwo tuzi igihe tuzayabonera ,inzu yanjye niyo nabagamo none ndimo kubwerabwera nzize kuba narasenyewe inzu banyizeza guhabwa ingurane”.

Mu gushaka kumenya imvo n’imvano y’akarengane aba baturage bavuga ko bimwe ingurane z’imitungo yabo, twegereye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace atubwira ko twabaza abayobozi b’imirenge ko aribo babizi.

Yagize ati” Ntacyo nabivugaho muzajye kubaza abayobozi b’imirenge uriya muhanda unyuramo nibo babizi”.

Umunyamabanga Nshingwabimorwa w’umurenge wa Kibangu, Gakwerere Eraste yabwiye intyoza.com ko akarere kabasabye gukora urutonde rw’ababariwe batigeze babona amafaranga kugirango bazabashe kuyahabwa mbere yuko imirino yo kubaka uyu muhanda isozwa.

Yagize ati”Nibyo koko uriya muhanda hari abari bateganyijwe ndetse bagombaga guhabwa ingurane zikomoka ku mitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda ndetse twakoze urutonde rwabafite iki kibazo kugirango kizabanze gikemurwe mbere y’isozwa ry’iyi mirimo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyumba, Germais Nteziryayo ku butumwa bugufi yaduhaye yemeje ko abaturage babwiye ubuyobozi iki kibazo ndetse hakorwa urutonde rwabo kugirango gikemurwe abatarabonye ingurane zabo bazibone. Yagize ati “Gusa abatugejejeho ikibazo twakoze urutonde rwabo tubakorera ubuvugizi turacyategereje ko bishyurwa”.

Mu mezi 2 ashize twababwiye ko uyu muhanda wa Bakokwe-Kibangu umaze hafi imyaka 5 ukorwa na kompanyi ya Pyramide ndetse itarubahirije ibikubiye mu masezerano, bakaba baranatangiye kuyica amafaranga kubera kutubahiriza amasezerano. Uyu muhanda ufite uburebure bw’ibirometero 9, watangiye kubakwa mu 2015 aho uhuza iyi mirenge ukazagera ahazwi nk’i Kibangu kuri Nyabarongo ku kiraro cya Buruge gihuza akarere ka Muhanga na Ngororero.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →