Nyaruguru-Busanze: Poste de Sante bari bategereje bayitashye, bavuga ko ari nko kubonekerwa

Abaturage bo mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Nteko barishimira ivuriro rito ryabegerejwe-Poste de Sante, bavuga ko ari nk’ijuru ryiza ryabagwiriye mu kuyibegereza. Bahamya ko izabafasha mu koroshya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza ariko kandi bakanazigama ayo bakoreshaga agakora ibindi. Hatashywe kuri uyu wa 14 Kamena 2021 n’ubuyobozi bw’Akarere na bamwe mu baturage hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

Iyi Poste de Sante, abaturage bayegerejwe bavuga ko ije gukemura ibibazo bari bafite, aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3020. Ibi ngo bizagabanya ubucucike bwagaragaraga ku ivuriro ndetse bifashe ku bagorwaga n’ubushobozi buke mu kugera ku kigo nderabuzima bitewe n’uburebure bw’urugendo n’ubushobozi mu mafaranga.

Mukiganiro abaturage bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko ubusanzwe bajyaga kwivuza ahitwa i Runyombyi ariko kuri ubu ngo bakaba begerejwe iyi Poste de Sante. Bahamya ko ari ibyishimo kuri bo, aho bashimira cyane ubuyobozi budahwema kumva no gushyira mu bikorwa ibyo basabye bakeneye.

Umuturage Sebareme Anastase yagize ati: Ubusanzwe twajyaga kwivuriza I Runyombyi, twirirwaga tuvunika tujya kwivuza no mu gihe umurwayi yaturembanye tukamuheka tumujyanayo hakaba ubwo dutinya amayira yajyaga I Runyombyi ahitwa mu gatobotobo hakunda kuba inzoka, ndetse byari n’urugendo rurerure rw’amasaha atatu wagira ngo uranateze bakaguca ibihumbi 3000 kugenda. Gusa ubwo ryatwegereye ni ibisubizo gusa ni nk’ijuru ryiza ryatugwiriye”.

Ibi kandi Anastase abihuriraho na Madamu Mukamana Esperence, uvuga ko nabo nk’ababyeyi bavunwaga n’urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza i Runyombyi ariko kuri ubu bakaba bafite icyizere cy’uko ababyeyi bazajya banahabyarira, bakaruhuka imvune bahuraga nazo.

Yagize ati” Byadushimishije cyane kutwegereza Poste de Sante, kuko ubusanzwe byatuvunaga gukora urugendo rurerure cyane, ariko ubu n’ababyeyi bashobora kuhabyarira, mbere umuntu yaremberaga mu rugo kandi afite mituweri kubera ukuntu ari kure kugira ngo umuntu agereyo”.

Asoza ashimira cyane ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru kuko kabakoreye ubuvugizi bityo ibyo basabye ka kabibakorera, ati “ rero natwe ibyo badusaba tugomba kubikora kandi vuba kuko aritwe biba bifitiye akamaro, nko kwishyurira mituweri ku gihe, kugira isuku twirinda kubana n’amatungo munzu n’ibindi..”.

Gashema Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Nyuruguru mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kumurongo wa Telefone, yavuze ko iyi Posite de Sante yasabwe n’abaturage hanyuma Akarere kayishyira mu mihigo yubakwa kubufanye n’abaturage ikazabafasha mu koroshya urugendo no kwivuza batararemba.

Meya Gashema, yagize ati: Iyi poste de Sante yari mu mihigo y’uyu mwaka turimo gusoza kuko yasabwe n’abaturage, kuba yuzuye ni igisubizo kubaturage ikaba yari n’icyifuzo cyabo muri gahunda y’Akarere, abaturage turabasaba gufata neza igikoresho basabye, baributswa kandi gutanga mituweri ku gihe kugira ngo babashe guhendukirwa na serivise z’ubuzima”.

Akomeza avuga ko Iyi poste de Sante ari igisubizo izanye kubaturage, ko kandi ari ukubagabanyiriza urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza i Runyombyi. Aha ngo banahahuriraga ari benshi, bakoze urugendo rurerure ndetse hakaba n’ubwo batabashaga kubona Serivise uko babyifuzaga, ariko ubu ngo bigiye kuba amateka.

Mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 2020/2021 harimo poste de Sante eshatu. Iyi ya Nteko yakira abantu 3020, iya Rutobwe ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 6400 hamwe n’iya Gititi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu. Izi Poste de Sante zose zubatswe ku mafaranga asaga Miliyoni mirongo itanu( 50,103,320).

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →