Abagombaga kwicwa banyozwe byasubitswe kuko bagomba kwihitiramo urwo bicwa

Urukiko rukuru rwo muri South Carolina/Caroline du Sud imwe muri Leta zigize Amerika, rwahagaritse inyongwa ry’abafungwa babiri kuzageza igihe bo ubwabo bazihitiramo uburyo bashaka gupfamo cyangwa se kwicwa, hagati yo gukoresha umuyagankuba (electrocution)/amashanyarazi ndetse no kuraswa.

Itegeko rishyashya riha uburenganzira abafungwa baciriwe urwo gupfa guhitamo uburyo bicwa muri ubu buryo bubiri mu gihe nta binini bihari. Ariko rero, kubera abayoboye gereza batarashyiraho itsinda ry’abarashi, urukiko rukuru rwabaye ruhagaritse iri nyongwa.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, byari biteganijwe ko aba bagabo babiri bafunzwe, Brad Sigmon na Freddie Owens banyongwa muri uku kwezi.

Aba bagabo bahamijwe icyaha cyo kwica bimwe uburenganzira bwo kunyongwa hakoreshejwe inshinge – kandi ari bwo buryo bari bahisemo, kubera abayoboye gereza batari bafite imiti isanzwe ikoreshwa.

Ubukene bw’iyi miti bwatumye ubu buryo bwo kunyonga buhagarikwa mu gihe cy’imyaka cumi muri iyi Leta. Iri tegeko rishyashya ryatangiye gushirwa mu bikorwa mu kwezi gushize, aho ryashyizweho kugira ngo bakureho inenge zari mu ryakoreshwaga ryahaga uburenganzira abafungwa bwo gukereza inyongwa ryabo mu gihe iyo miti ntayo.

Kubera ko nta tsinda ry’abarashi ryari rihari, uburyo bwonyine bwo kunyonga abaciriwe urwo gupfa bwari buhari muri iyo Leta bwari ubwo gukoresha umuyagankuba/amashanyarazi.

Ariko abanyamategeko ba Sigmon na Owens bamaganiye kure ubwo buryo, bakaba barabwiye urukiko ko abakiriya babo bafite uburenganzira bwo gupfa hifashishijwe inshinge zo kwica. Bandikiye urukiko rukuru rwa Caroline du Sud barusaba guhagarika iri nyongwa ry’aba bantu kugeza ibyo basaba byemewe.

Ku wa gatatu, urukiko rwumvise gutakamba kwabo maze rufata ingingo iborohereza, ikavuga ko abo bapfungwa batahawe uburenganzira bwo guhitamo “uburyo bifuza kunyongwamo“.

Urukiko rwategetse ko nta bandi bazasubira kunyongwa kugeza igihe hazashyirirwaho “inzira nyazo na poritike ijyanye no kunyonga abantu hakoresheje itsinda ry’abarashi”. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ngingo y’urukiko, abayoboye gereza y’iyo Leta bavuga ko “igiye gutunganya ibijyanye na poritike ijyanye n’umurwi/itsinda ry’abarashi”.

Caroline du Nord ni imwe mu ma Leta ane anyonga abaciriwe urwo gupfa hifashishijwe itsinda w’abarashi. Andi ma Leta ni; Oklahoma, Mississippi na Utah.

Sigmon w’imyaka 63 yagombaga kunyongwa kuri uyu wa gatanu. Yari amaze hafi imyaka 20 yaraciriwe urwo gupfa nyuma y’aho mu 2002 yahamijwe icyaha cyo kwica ababyeyi b’umukobwa yari areheje akoresheje inkoni ikoreshwa mu mukino wa baseball (bat/raquette).

Owens na we, yagombaga kunyongwa ku wa 25 z’uku kwa gatandatu. Uyu mugabo w’imyaka 43 yaciriwe urwo gupfa mu 1999 ahamijwe icyaha cyo kwica umukozi wo mu iduka igihe yari agiye kwiba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →