Afurika y’Epfo: Inzoga zirukanishije Abadiplomate basaga 200 barimo Abanyarwanda n’Abarundi

Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 ibashinja kugura inzoga nta misoro, hanyuma bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera.

Igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Sunday Independent, Ijwi ry’Amerika rikesha ino nkuru gitangaza ko abirukanywe bakomoka mu bihugu birimo Uburundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n’ibindi.

Abashinjwa icyo cyaha, icyo gitangazamakuru mu nkuru yacyo gikomeza kivuga ko bajijishaga bakajya binyabya mu mazu azwi kw’izina rya “Duty Free” ari ku bibuga by’indege n’ahandi abadiplomate bemerewe guhahira nta misoro, hanyuma barangiza kugura izo nzoga bakazigurisha ku mafaranga ari hejuru cyane.

Abategetsi ba Afurika y’Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu cyabo gihomba Miliyoni z’amadolari zigera kuri zirindwi ku kwezi. Abakoze amaperereza kuri iki kibazo batanga urugero kuri umwe mu badiplomate utavuzwe igihugu akomokamo, ko ubwo bucuruzi yakoze yaba yarabwungukiyemo Miliyoni zigera muri eshatu z’amadolari mu gihe cy’amezi atatu.

Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo, Dirco, narwo rwavuze ko rugikora iperereza ku yandi makuru avuga ko uretse abo ba diplomate bagura inzoga nta misoro bakazicuruza ku mafaranga menshi, hari n’abafunguye amaduka bazigurishirizamo muri Afurika y’Epfo no mu bihugu byabo.

Igitangazamakuru Sunday Independendent cyemeza ko abamaze gushyika mu bihugu byabo muri 200 birukanywe ari 17, barimo umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bingu Wa Mutharika n’umwisengeneza wa Peter Mutharika wavuye ku butegetsi mu mwaka ushize. Malawi yemeje ko hari abadiplomate bayo bamaze gutahuka, inabisabira imbabazi ivuga ko yicujije kubona hari abadiplomate bayo bakoze ibyo.

Mu cyumweru gitaha, ni ho byitezwe ko abadiplomate ba Gineya, U Rwanda n’Uburundi basubizwa mu bihugu byabo ubutagaruka nkuko Sunday Independent ikomeza ibivuga.

Ku ruhande rw’Uburundi, Madamu Sonia Niyubahwe umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Diane Nininahazwe, yasobanuye ko bataramenya abirukanywe uko bangana, ariko ko babyakiriye nubwo nabo bazikorera iperereza.

Ifoto ngereranyo yerekana bumwe mu bwoko bw’inzoga “Umuvinyo’, bubarizwa mu mazu abadiplomate baguramo inzoga batarinze kuriha amatagisi/imisoro (Taxes). Photo/VOA

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →