Abantu 99 baracyashakishwa nyuma yo kuriduka kw’inzu y’amagorofa 12 i Miami

Abatabazi bari gushakisha abantu baba bagihumeka mu bisigazwa by’inzu yo guturamo y’amagorofa 12 yasenyutse kuri uyu wa kane mu mujyi wa Miami, leta ya Florida muri Amerika. Umuntu umwe wapfuye niwe bimaze kwemezwa ko yabonetse, abandi bagera kuri 99 ntibaraboneka, nk’uko abategetsi babivuga.

Mu gihe imiryango myinshi itegereje amakuru, amatsinda y’abatabazi ari kugerageza kumva niba hari urusaku rw’abagihumeka rwava mu bisiganzwa by’iyo nzu.

Icyateye kugwa kw’iyi gorofa imaze imyaka 40 ntabwo kiramenyekana, abantu 102 bo babashije kuboneka ariko umubare w’abari bayirimo bose igihe yagwaga ntabwo uzwi neza.

Mu gihe ijoro ryari rigeze abatabazi bakomeje gushakisha bakoresheje za camera zabugenewe hamwe n’imbwa zatojwe.

Freddy Ramirez ukuriye Polisi ya Miami-Dade yabwiye abanyamakuru ko abatabazi bakomeje akazi na nijoro (kuwa kane), ko batari buhagarike.

Gusa, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abategetsi bavuga ko uyu murimo uteye akaga kuko ibisigazwa by’iyi nzu, yitegeye inyanja, nabyo bishobora kubagwa hejuru.

Ray Jadallah wo mu itsinda rya Miami-Dade Fire Rescue ati: “Ibyo bikorwa buhoro mu bwitonzi. Uko dutangiye kwigizayo igice cy’ahasenyutse n’ibindi biratugwaho”.

Imvura n’imiyaga irimo inkuba bidakuraho nabyo biri kurushaho gukomeza ibikorwa byo gushakisha abaheze mu bisigazwa by’iyi nyubako.

Abahanga batangiye gufata ibipimo bya ADN/DNA ku bantu bafite bene wabo bataraboneka kugira ngo bibe byahuzwa n’imibiri ishobora kuboneka munsi y’iyi nzu.

Abafite ababo bataraboneka bashyizwe mu kigo cya rubanda kiri hafi y’iyo nzu yahirimye bategereje amakuru, aho bafite ubwoba bwinshi bw’amabi.

Nicolas Fernandez avuga ko abantu be yabuze abahamagara telephone ntizitabwe. Yabwiye CBS ati: “Ndacyeka ko bigendeye. Ntabwo nshaka gucika intege, ariko nakomeje kubahamagara ubudakuraho ntawitaba”.

Jenny Urgelles yabyukiye ku makuru y’uko inzu ibamo ababyeyi be yahirimye. Yabahamagaye ariko telephone zabo zikamujyana ku kohereza ubutumwa bw’amajwi. Yagize ati: “Mfite icyizere. Ntegereje cyane kumenya ibyabo.”

Igice kinini cy’iyi nzu yitwa Champlain Towers cyarahurudutse kigwa hasi kuwa kane mu masaha ya kare mu gitondo. Abari hafi bavuga ko ibyo bumvise ari nk’inkuba zesa mbere yo kubona ivumbi ryinshi riva aho. Umwe agereranya ibyabaye n’igitero cya tariki 11/09/2001 ku nyubako za World Trade Center i New York.

Ni iki cyateye iyi nzu gusenyuka?

Kugeza ubu ntikizwi neza. Iperereza rirambuye rizakurikiraho nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi, nk’uko abategetsi babivuga. Iyi nzu yubatswe mu 1980, yari itegereje isuzumwa ry’uko imeze nyuma y’imyaka 40. Abategetsi bavuga ko yari ikiri “kongera gusaba ibyangombwa” kandi yari ikeneye gusanwa.

Daniella Levine ukuriye umujyi wa Miami-Dade yabwiye abanyamakuru ati: Birumvikana ko harimo ibibazo by’inyubako”. Hari imirimo yari iri gukorwa ku gisenge cy’iyi gorofa, ariko abategetsi bavuga ko batabona uburyo iyo yaba impamvu. Inzobere zize kuri iyi nzu umwaka ushize zavuze ko itari ikomeye kandi yatangiye kwika kuva mu myaka ya 1990.

Inyigo y’umushakashatsi wa Florida International University yabonye ko iyi nzu, yubatswe ahantu h’igishanga, yika ku kigero cya 2mm buri mwaka mu myaka 30 ishize, ibintu byagize ingaruka ku miterere yayo.

Perezida Joe Biden yizeje gutanga ubufasha nibukenerwa kandi hari abakozi boherejwe muri Florida kubera iyi mpanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →